Umudepite muri Congo yongeye kuvuga amagambo abiba urwango ku Rwanda ahubwo akangurira umutwe wa Wazalendo gufatiraho ugakomeza urugamba

Umudepite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Justin Bitakwira, yongeye kumvikana mu mvugo zibasira u Rwanda, anakangurira umutwe w’inyeshyamba wa Wazalendo gukomeza urugamba.

Mu kiganiro yagiranye n’abo muri Wazalendo i Uvira, Bitakwira yashinjaga u Rwanda kugira ibyitso mu ntara za Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.

Yagize ati: “Hariho ibyitso by’umwanzi muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru. Roho zacu zagurishijwe kuri Kagame. Kandi n’amadorali ijana ashobora kugura umuntu.”

Yakomeje agira ati: “Nahamagariye urubyiruko gukurikira ingabo zacu. Ibi nabitanzeho ibisobanuro mu yindi nama nagiranye na Wazalendo.”

Muri icyo kiganiro, Bitakwira yagaragaje u Rwanda nk’umwanzi wa Congo.

Ati: “Duhanganye n’u Rwanda kandi iyi ntambara si iyo kurwanya Perezida Félix Tshisekedi, ahubwo ni iyo kurwanira igihugu cyacu.”

Yavuze kandi ko ateganya guhura n’abayobozi ba Uvira kugira ngo baganire ku gisubizo cy’iyi ntambara barimo.

Mu rwego rwo kwirinda kugawa, yavuze ko uruzinduko rwe muri Uvira rutagamije guteza amacakubiri.

Ati: “Ntabwo nagiye muri Uvira ngo ntandukanye abantu cyangwa ngo nsabe akazi, kuko ntari umushomeri. Ndi umudepite. Nagiye muri Uvira kuzamura morali ya Wazalendo.”

Yongeye gushimangira ko yifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo mu duce dutandukanye, avuga ati: “Ndashishikaza abarwanira Nyangenzi, imitima yacu iri kumwe na bo.”

Yanijeje ko azakomeza gushyigikira ingabo zabo binyuze mu bikorwa bya politiki.

Uyu mudepite azwiho amagambo abiba urwango, by’umwihariko ayibasira Abanye-Congo b’Abatutsi, aho akunze kuvuga amagambo akwirakwiza ivangura n’ubushotoranyi.

Related posts

Ruhango:Umugabo yavuze uburyo yariye inzoka akumva iraryoshye kurusha izindi nyama ,abaturage bikangamo

Ibitero FARDC yagabye i Nyangenzi byasubijwe inyuma ikuba gahu

Amahoro yabonetse, ariko turacyafite Ikibazo gikomeye kandi kirimo gushyira ubuzima bwacu mu kaga_ bamwe mu batuye Minembwe