Mu Burundi hagiye higaragara umwuka utari mwiza hagati y’abashoramari mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli, ariko icyatangaje benshi ni uko byageze aho umugore wa Perezida, Madamu Angeline Ndayishimiye, ashyira imbere inyungu ze bwite kugeza afungishije Umunyarwanda Protais Dushimirimana, wari warashinze sosiyete ikomeye ya Dupro International Trade Company (DITCO).
Uyu mushoramari, wari usanzwe acuruza ibikomoka kuri peteroli i Bujumbura no mu bindi bice by’igihugu, yatawe muri yombi mu ntangiriro za Mutarama 2025, afatanywe n’umunyamategeko we Ciza Felicien, ndetse n’umufasha we Bella Mukunzi. Bafungiwe muri Gereza ya Mpimba i Bujumbura nyuma yo gufatirwa ku cyicaro cya sosiyete yabo n’abakozi b’urwego rw’iperereza mu Burundi (SNR).
Ibi byose bifitanye isano n’intambara y’amasoko hagati ya DITCO na sosiyete Prestige y’umugore wa Perezida, zombi zikora ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli. Icyemezo cyafashwe na Tanzania cyo gufatira ubwato bwa Prestige bwari butwaye peteroli bivugwa ko cyarakaje cyane Madamu Angeline, by’umwihariko nyuma y’uko Dushimirimana yari amaze gutsindira isoko ryo kugeza peteroli muri Minisiteri nyinshi n’ibigo bya Leta, ahigitse Prestige.
Amakuru yizewe avuga ko nta kimenyetso na kimwe cyemeza ibyaha by’ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko byashinjwaga Dushimirimana. Icyakora, hari impamvu zifatwa nk’izishingiye ku nyungu bwite z’umuryango w’umukuru w’igihugu, kuko byagaragaye ko umugore wa Perezida ari we watanze itegeko ryo kumufunga.
Hari n’ibimenyetso by’uko umugore wa Perezida ashaka kwigarurira sosiyete ya Dushimirimana, mu rwego rwo gukomeza kwiharira isoko rya peteroli mu gihugu.
Iki kibazo cyaje kongera gutiza umurindi ibura ry’ibikomoka kuri peteroli mu Burundi, rigeze aho abashoferi bamwe batangira gupakurura imodoka zabo, abandi bagahungira mu Ntara za Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo babone peteroli.
Mu gihe ikibazo cyarushagaho gufata indi ntera, ubuyobozi bw’igihugu bwatangaje ko burimo gushakisha amadolari yo kwifashisha mu kugura peteroli hanze. Umuvugizi wa Guverinoma yavuze ko hitezwe amafaranga aturuka ku musaruro w’amabuye y’agaciro, arimo na lithium, azafasha igihugu kubona amafaranga yo kwigurira peteroli.
Nubwo Guverinoma y’u Burundi yemeza ko “ejo aho bukera” ikibazo cya peteroli kizaba cyakemutse, abasesenguzi bavuga ko igituma ibura ryayo rikomeza ari uko ubucuruzi bwayo bwafashwe n’abantu bake, bafite ubudahangarwa buhambaye, barimo n’umuryango w’Umukuru w’Igihugu.