Sobanukirwa impinduka n’ibimenyetso byose biranga inote nshya ya 5000 n’iya 2000 Frw zemejwe gukoreshwa mu Rwanda

Imbere ku note ya 5000 Frw

Banki Nkuru y’u Rwanda [BNR] yashyizeho imiterere y’inoti nshya ya 5000 Frw n’iya 2000 Frw zifite ibimenyetso bitandukanye n’ibiri ku zari zisanzwe, itangaza ko zizakomeza gukoreshwa hamwe n’inoti zisanzweho zemewe mu Rwanda.

Ni icyemezo BNR yamenyesheje Abaturarwanda kuri uyu wa wa Gatanu taliki taliki 30 Kanama 2024, ibinyujuje ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Iteka rya Perezida rishyiraho izi noti ryasohotse mu igazeti ya Leta yo kuri uyu wa 30 Kanama 2024, riteganya ko inoti nshya ya 5000 Frw n’iya 2000 Frw, zikoreshwa hamwe n’inoti zisanzweho, ari zo iya 500 Frw, iya 1000 Frw, iya 2000 Frw n’iya 5000 Frw, kandi zifite agaciro mu Rwanda.

Ishyirwaho ry’izi noti nshya za 5000 Frw na 2000 Frw, ribaye nyuma y’uko bisabwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, bigasuzumwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 23 Kanama 2024 ikanabyemeza.

Ibimenyetso biranga inoti nshya ya 5000 Frw, ingana na mm 145 x mm 72, ishusho igaragara ku noti nshya ya 5000 Frw ni Ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda na “Electrotype” ihagarariye inyuguti “BNR” munsi yacyo. Iyi shusho iri mu ruhande rw’iburyo bw’inoti, ibara ryiganjemo ni ibihogo bijya gusa n’ibara rya roza.

Mu bindi bimenyetso biranga iyi noti ni uko imbere hari amagambo «BANKI NKURU Y’U RWANDA» yanditswe mu ruhande rwo hejuru, «Iyi noti yemewe n’amategeko» yanditswe munsi y’amagambo «BANKI NKURU Y’U RWANDA», «AMAFARANGA IBIHUMBI BITANU» yanditswe mu ruhande rwo hasi.

Iyi noti nshya ya 5000 Frw kandi iriho igishushanyo kigaragara cy’inyubako «Kigali Convention Centre» iri mu Mujyi wa Kigali, agaciro k’inoti mu mibare itambitse muri buri nguni uretse mu ruhande rwo hejuru iburyo, igishushanyo cy’umubare «5000» kiri munsi y’amagambo «Iyi noti yemewe n’amategeko» kibonerana mu noti bitewe n’icyerekezo inoti ifatiwemo.

Banki Nkuru y’Igihugu yaherukaga gushyiraho inoti nshya za 5000 Frw na 2000 Frw mu mpera za 2014.

Banki Nkuru y’u Rwanda ikimara gushyira hanze imisusire y’izi note zombi, yahise inamenyesha abaturarwanda bose ko izi note zizashyirwa hanze ndetse zigatangira gukoreshwa guhera taliki ya 03 Nzeri 2024.

Imbere ku note ya 5000 Frw
Uruhande rw’inyuma ku note ya 5000Frw
Imbere ku note ya 2000 Frw
Uruhande rw’inyuma ku note ya 2000 Frw!

Related posts

Perezida Kagame yahaye umukoro Minisitiri mushya w’Uburezi 

Gisagara/ Cyamakuza: Bari mu munyenga w’ubuzima buzira umuze nyuma yo kwishyura Mituweli 100%

Davis D yavuze ibirambuye ku mafoto ye na Platin yateje urunturuntu ubwo barimo kunywa itabi