AS Muhanga yeretse Umutoza Abdou Mbarushimana umuryango nyuma yo kunanirwa agakino gateguye neza

Abdou Mbarushimana watandukanye na AS Muhanga!

Ikipe ya Association Sportive de Muhanga yatangaje ko yatandukanye n’uwari umutoza wayo mukuru, Abdou Mbarushimana nyuma yo kunanirwa kuzamura iyi kipe mu Cyiciro cya Mbere yaharaniye ikaviramo muri mu mikino ya kamarampaka.

Ni umwanzuro iyi kipe yashyize ku mugaragaro ibinyujije ku rubuga rwa X, kuri uyu wa Gatandatu taliki 31 Kanama 2024, mu gihe amakuru avuga ko umutoza we yamenyeshejwe iki cyemezo mbereho umunsi umwe.

Ni Abdou Mbarushimana utandukanye na AS Muhanga nyuma y’uko yari yarayisubiyemo muri 2022 amaze gutandukana na Etoile de l’Est FC kuri ubu na yo yasubiye gukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Rwanda.

Hagati aho, amakuru avuga ko uretse Abdou Mbarushimana wari umutoza Mukuru, Kamali Methode wari umutoza wungirije ndetse na Ishimwe Ally wari umutoza w’abanyezamu, na bo baba beretswe umuryango.

Abdou si mushya i Muhanga kuko yagiye atoza iyi kipe mu bihe bitandukanye dore ko yigeze kuyifasha kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, no kwitwara neza mu Gikombe cy’Amahoro, ariko mu mwaka w’imikino ushize ntibyamukundiye kuko yakinnye imikino ya kamarampaka nyuma yo kurega Espoir FC gukinisha Umunyezamu Milemba Christian Watanga utari wujuje ibyangombwa, icyakora birangira ititwaye neza hazamuka Rutsiro FC na Vision FC; bikaba agakino kamwe mu bimukozeho.

Mbarushimana Abdou ni umwe mu batoza bamaze igihe batoza umupira w’amaguru mu Rwanda aho amaze imyaka isaga 20. Yatoje amakipe atandukanye arimo na Rayon Sports, Volcanic Gorillas, Electorgaz, Kibuye, AS Muhanga, Bugesera FC na Etoile de l’Est.

Uretse kuba ari umutoza yanakinnye umupira akinira amakipe atandukanye aho yakiniye abato ba Rayon Sports, akinira Miroplast, Mukungwa asoreza muri Volcanic Gorillas.

Abdou Mbarushimana watandukanye na AS Muhanga!

Related posts

APR FC yasesekaye kwa Pyramids mu Misiri ikubita agatoki ku kandi [AMAFOTO]

Umwe yiyemeje asaga Miliyoni 50 RWF, hategurwa agahimbazamusyi k’ibihumbi 100 RWF ku mukino wa Gasogi! Ibyavuye mu nama y’Abahoze bayoboye Rayon Sports

APR FC yerekeje mu Misiri ku ntego zo kubohoza “Amatsinda” ya Champions League yihimuye kuri Pyramids [AMAFOTO]