Byiringiro Lague uherutse gusinyira ikipe ya Police FC yavuze ko uyu munsi aza gutsinda igitego ikipe ya Rayon Sports ku mukino bafitanye w’ igikombe cy’ Intwari.
Ibi uyu mukinnyi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mutarama 2025, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Baryinyonza Elie aza kumuhamiriza ko aza gutsinda ikipe ya Rayon mu mukino bafitanye kuri uyu wa Kabiri kuri Kigali Pele Stadium uraza gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Mu kiganiro Byiringiro yagiranye n’ uyu munyamakuru yatangaje byinshi mu gusinyira Ikipe ya Police kandi yari yaravuzwe muri Rayon Sports. Muri iki kiganiro yavuze ko Ikipe ya Police FC igiye gutwara ibikombe uyu mwaka ihereye kuri iki cy’ Intwari.Ati “ Police FC yampaye ibyo nifuza mpitamo kuyisinyira ndeka Rayon Sports ariko Police ntabwo ari ikipe mbi, reka tuze dutware igikombe cy’Intwari. Ni mfatanya na bagenzi banjye ibikombe tuzabitwara. Igikombe cy’Amahoro tuzagitwara ndetse na Shampiyona birashoboka.”
Byiringiro Lague yasinyiye Ikipe ya Police FC amasezerano y’ umwaka umwe n’ igice. Aya ni amasezerano bivugwa ko afite agaciro karenga Miliyoni 85 z’ amafaranga y’ u Rwanda harimo Ibyo azahembwa ndetse nayo yahawe nko kugurwa. Gusa kuri aya makuru uyu mikinnyi yirinze kugira icyo abitangazaho.
Ese Byiringiro Lague yaba agiye kwinjira mu muziki ,ibyo gukina arabona birimo kwanga?
Perezida wa Rayon Sports yahakanye amakuru avuga ko bashatse Byiringiro Lague.
Byiringiro Lague yavuze impamvu atigeze yerekeza mu ikipe ya Rayon Sports.
Lague yaje gutangaza ko Umukino Police FC ifitanye na Rayon Sports aza kwitwara neza ndetse ahereza isezerano uyu munyamakuru ko aza gutsinda Rayon Sports igitego, ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Mutarama 2025.