Umusore w’ i Rwamagana yagiye kuroba mu buryo butemewe birangira ahasize ubuzima

 

Mu Karere ka Rwamagana haravugwa inkuru y’ Umusore wagiye kuroba mu kiyaga cya Muhanzi mu buryo butemewe n’ amategeko ararohama ahita ahasiga ubuzima.

Amakuru ava muri ako Karere avuga ko uyu musore yagiye kuroba muri icyo kiyaga mu buryo butemewe n’ amategeko mu Cyumweru gushize,birangira arohamye abura ubuzima.

Byabereye mu Mudugudu wa Nyakivomo mu Kagari ka Binunga mu Murenge wa Gishari muri ako Karere ka Rwamagana.

Ngo uwo musore yagiye kuroba mu kiyaga cya Muhazi ararohama ,ubwo yari agiye kuroba mu buryo butemewe n’ amategeko , aya makuru yemejwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gishari,Ntwari Emmanuel.

Ati” Uwo musore yarobeshaga umuseke, ubwo yari ategereje amafi rero ifi yatwaye umuseke arobesha aroba yihuta kujya kuwugarura ararohama.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hifashishijwe inzego zishinzwe umutekano wo mu mazi bagerageza kumushaka aza kuboneka mu ijoro ,umurambo we ubanza kujyanwa gukorerwa isuzuma ku Bitaro bya Rwamagana gusa ejo bawusubije abo mu muryango we.

 

Uyu muyobozi yongeye kwibutsa abaturage gutinya amazi ngo kuko yica ,yabasabye kandi kwirinda ikintu cyose cyashora ubuzima bwabo mu kaga.

Yongeyeho ko abaturage bakwiriye kureka gukora uburobyi butemewe n’ amategeko no gufasha abana babo mu kubarinda kujya gukinira ku kiyaga cya Muhazi.

 

Related posts

Umudepite muri Congo yongeye kuvuga amagambo abiba urwango ku Rwanda ahubwo akangurira umutwe wa Wazalendo gufatiraho ugakomeza urugamba

Ruhango:Umugabo yavuze uburyo yariye inzoka akumva iraryoshye kurusha izindi nyama ,abaturage bikangamo

Ibitero FARDC yagabye i Nyangenzi byasubijwe inyuma ikuba gahu