Ubu ikibuga Mpuzamahanga cy’ Indege cya Goma gicungiwe umutekano n’ intare_ Maj. Willy Ngoma

 

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Mutarama 2025, nibwo Umuvugizi w’ umutwe wa M23 mu rwego rwa Gisirikare ,Maj. Willy Ngoma, yatangaje ko ubu ikibuga Mpuzamahanga cy’ Indege cya Goma gicungiwe umutekano cyose n’ intare( Ingabo za M23)”.

Ibi bibaye nyuma y’ uko ku wa Mbere tariki ya 26 Mutarama 2025, uyu mutwe wa M23 wabanje gufunga ikirere cy’ iki kibuga cy’ indege kubera ko Ingabo za FARDC n’ imitwe bafatanyije zagikoreshaga zihanyuza intwaro zicisha abasivili.

Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Goma ni cyo cyifashishwa cyane muri Kivu y’Amajyaruguru. Kugeza mu 2020, Ikibuga cy’Indege cya Goma cyari gifite ubushobozi bwo kwakira indege nibura zirindwi za Airbus A320.Iki kibuga cyari gisanzwe gikoreshwa cyane n’ingabo za Leta, FARDC, Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), imiryango mpuzamahanga, n’ibigo by’ubucuruzi bikora ubucuruzi mu burasirazuba bwa RDC.

Bidasubirwaho M23 yatangaje ko yamaze kwigarurira Umujyi wa Goma.

Kuri ubu intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Mujyi wa Goma muri rusange ikomeje gukaza umurego.

Related posts

Icyashimishije Gen.Muhoozi nyuma y’ uko M23 ifashe Umujyi wa Goma.

Byatangiye ataka mu nda! Rwamagana umukobwa witeguraga gukora ubukwe yapfuye bitunguranye

Nyarugenge: Uko umukobwa w’ imyaka 16 yasambanyijwe na musaza we yabibwira nyina akamutera utwatsi