Amakuru arimo kuvugwa ngo ni uko umukinnyi wa Police FC Byiringiro Lague yaba agiye gusohora indirimbo.
Aya makuru arimo kuvugwa ,n’inshuti z’ uyu mukinnyi udashadikanywaho muri Ruhago ,abantu benshi barimo kwibaza niba ko yinjiye mu muzi nk’ uko birimo kuvugwa n’ inshuti ze.
Ngo uyu mukinnyi yatangiye gukora k’ umushinga w’ indirimbo ishobora kujya hanze mu bihe bya vuba. Ni indirimbo bivugwa ko iri gutunganywa mu buryo bw’amajwi na Producer Leoder.
Gusa aya makuru ntabwo aremezwa n’ uyu mukinnyi gusa hari amashusho arimo gucicikana mu nshuti za hafi za Byiringiro Lague zimwumvira niba umudiho w’ iyi ndirimbo uzanyura abakunzi be.
Hari amakuru avuga ko iyi ndirimbo izajya hanze mu gihe cya vuba.
Byiringiro Lague aramutse ashyize hanze indirimbo yaba ageze ikirenge mu cya mukuru we Haruna Niyonzima wigeze kwisunga Nyakwigendera Jay Poly bagakora indirimbo iri mu njyana ya HipHop.
Indi nkuru wasoma:Byiringiro Lague yavuze impamvu atigeze yerekeza mu ikipe ya Rayon Sports.
Perezida wa Rayon Sports yahakanye amakuru avuga ko bashatse Byiringiro Lague.
Benshi bari kwibaza niba koko Lague Byiringiro azashobora gufatanya umuziki n’umupira cyane ko atanaheruka ibihe byiza cyane cyane mu ikipe y’igihugu yamufashije kubaka ibigwi. Kuri ubu Lague Akaba asigaye akinira Ikipe ya Police FC.