Byakomeye! Abantu basinzira amasaha ari munsi y’ atanu ku munsi nibo barimo gupfa cyane. Sobanukirwa

Ubushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza bwagaragaje ko gusinzira amasaha ari munsi y’atanu mu ijoro, bishobora kongera ibyago byo kurwara indwara zidakira.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru cyandika ku buzima, PLoS Medicine bwagaragaje ko gisinzira neza amasaha menshi bigira uruhare mu kuruhura umubiri no kuwufasha gukora neza.

Abantu 8000 nibo bakoreweho ubu bushakashatsi, babazwa umubare w’amasaha baryama ku munsi. Harimo abambitswe amasaha agenzura igihe basinzirira n’igihe babyukira.

Nyuma baje gusuzumwa indwara zidakira nka diabète, kanseri, umutima n’izindi. Hari hashize imyaka 20 bakurikiranwa.

Byaje kugaragara ko abasinzira amasaha ari munsi y’atanu ku munsi bari mu kigero cy’imyaka 50, bafite ibyago bingana na 30% byo kurwara indwara zidakira ugereranyije na bagenzi babo basinzira nibura amasaha arindwi ku munsi.

Gusinzira amasaha make kandi byaje kugaragara ko byongera ibyago byo gupfa vuba.Inzobere zitanga inama z’uko umuntu akwiriye gusinzira nibura amasaha ari hagati y’arindwi n’umunani ku munsi, mu kwirinda ibibazo bishobora guterwa no gusinzira amasaha make.

Related posts

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.