Hari umuntu umwe mu bakunda gukoresha urubuga rwa internet (murandasi) yanditse avuga ibyo yabonye ahantu ubwo yari yagiye kuhasengera.
Nk’ uko uyu musomyi yabitangaje ngo yatunguwe no kubona abantu barambikwagaho ibiganza, bagahita bagwa bagaramye , ubundi ngo bakamara akanya bagaramye , nyuma bagahaguruka bagenda , avuga ko yatashye yibaza ibyo ari byo.
Ukugwa kw’abantu barambitsweho ibiganza kwibazwaho n’abantu benshi, hari ababishyigikira, ariko hakaba n’abandi badatinya no kuvuga ko ari ibya Satani.
Ku batari babibona, nkuko uriya musomyi abivuga, hari igihe nkuko bisanzwe, Umuvugabutumwa ahamagara abantu bo gusengerwa ngo baze imbere, basengerwe, aho rero niho agenda asengera abantu, akenshi hari igihe abasaba kuzamura amaboko, ubundi akabarambikaho ibiganza, nibwo rero ujya kubona ukabona umuntu aguye inyuma agaramye.
Mu materaniro bamenyereye iyo mikorere usanga bateganya umuntu ujya inyuma y’uwo basengera kugira ngo amwakir amumanure neza atagwa nabi, njye hari naho nabonye abantu bagwa batanabakozeho, babahushyeho gusa, hari n’uwo nabonye akoresha ikote rye, arikubita abantu uwo rikozeho akagwa.
Cyokora nabonye akenshi abantu bagwa neza, ntawe nabonye, akomereka,cyangwa yambara ubusa.
Umuntu wakurikiye neza iby’aba baguye ngo yasanze mu kugwa, baba bataguye igihumura, baba bumva, ngo hari igihe babona,amashusho abibutsa ibintu runaka, hari igihe baba bavuga amagambo asa nk’adasobanutse, ubundi ngo hari igihe baba babonye urumuri imbere muribo, bakumva ubushyuhe, bakumva bafite amahoro menshi, hari igihe bashobora kuguma hasi iminota ndetse n’amasaha, akenshi ngo baba bumva bamerewe neza batabyuka, kandi iyo birangiye ngo baba biyumvamo ko bahuye n’Imana.Ibimenyetso ni byinshi
Abatemera ko ibi bintu bidaturuka ku Mana bavuga ko Nta hantu mw’isezerano rishya abantu bagwaga bakaguma hasi umwanya munini, ahubwo aho abantu bagwaga Imana yahitaga ibabwira guhaguruka, ikindi hari abavuga ko muri Bibiliya abagwaga bose bagwa bubamye, ntabwo bagwa bagaramye
Ku rundi ruhande ababishyigikira basobanura ko akenshi abaguye hari igihe hari dayimoni ziba zibavamo bityo bikaba ari delivrance, batanga urugero rw’igitangaza cya mbere tubona Yesu yakoze mu Butumwa bwiza bwa Luka, aho Yesu yasengeye umuntu utewe na dayimoni wari mw’isinagogi, aho tubona ko uwo muntu yari afite dayimoni imuvugiramo,
Avuga ati” Duhuriyehe Yesu w’I Nazareti, uje kuturimbura?” Yesu rero Bibiliya itubwira ko yacyashye uwo mudayimoni,ategeka ko ava muri uwo muntu, Bibiliya iravuga iti ” Dayimoni amutura hasi hagati yabo, amuvamo ari ntacyo amutwaye” Luka 4:35 .
Indi ngingo batanga ni uburyo mu gihe cy’intumwa nabwo habaga ibintu bidasanzwe, nk’abantu bakizwaga ari uko igicucu cya ba Petero kibagezeho gusa.(No muri iki gihe hari uwo nabonye ubikora kuri Televiziyo)
Ku kibazo cyo kumenya uruhande rwaba ruri mukuri, hari uwagiriye inama Abakristo kwirinda kuvuga ko icyo badasobanukiwe cyose ari icya Satani,atanga urugero, rw’ukuntu Yesu bigeze kumubwira ko ibitangaza akora ari Berzeburi ubimukoresha.
Muribuka ko ari ho Yesu, yahereye avuga ko ibyaha byose bizababarirwa ariko icyo gutuka Umwuka Wera kitazababarirwa. arangiza agira abantu inama kuba mw’ijambo, kwiga ijambo, no gusenga aribyo bizatuma tutagwa mu buyobe, bitume turobanura n’imyuka iyobya.