Biratangaje! Hamenyekanye amafaranga Rayon Sports iraha rutahizamu Joachiam Ojera mu rwego rwo kumushimira umusaruro yatanze n’ubwo AS Kigali yatumye barira ayo kwarika

Itsinda ry’abafana ba Rayon Sports babarizwa hanze y’u Rwanda (Aba-Diaspora) bemereye agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 100 by’Amanyarwanda rutahizamu Joachiam Ojera witwaye neza ku buryo bukomeye.

 

Kuri iki Cyumweru tariki 12 Werurwe 2023, ikipe ya Rayon Sports yari yacakiranye na AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

 

Uyu mukino wabereye mu Bugesera warangiye Rayon Sports inganyije na AS Kigali igitego kimwe kuri kimwe, igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Joachiam Ojera, mu gihe igitego cya AS Kigali cyatsinzwe na Laurence Djuma Ochieng.

 

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Joachiam Ojera yahise ahabwa ibihumbi 100 by’Amanyarwanda bitewe n’uko yatanze umusaruro uhambaye n’ubwo byaje kuzamo kidobya AS Kigali ikabishyura.

 

Nyuma yo kunganya na AS Kigali, Rayon Sports yahise imanuka ku mwanya wa gatatu n’amanota 46, aho ku mwanya wa mbere hari APR FC ifite amanota 49, mu gihe Kiyovu Sports ari iya kabiri n’amanota 47.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda