Mu gihe bagenzi be bari mu gahinda gakomeye, umukinnyi wa Rayon Sports yishimiye kuba iyi kipe yanganyije na AS Kigali

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Mali, Moussa Camara yishimiye ko iyi kipe yatakaje amanota abiri nyuma yo kunganya na AS Kigali igitego kimwe kuri kimwe.

Kuri iki Cyumweru tariki 12 Werurwe 2023, ikipe ya Rayon Sports yari yacakiranye na AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Uyu mukino wabereye mu Bugesera warangiye Rayon Sports inganyije na AS Kigali igitego kimwe kuri kimwe, igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Joachiam Ojera, mu gihe igitego cya AS Kigali cyatsinzwe na Laurence Djuma Ochieng.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Moussa Camara yishimiye kuba Haringingo Francis Christian atabonye amanota atatu yuzuye kuko yanze kumuha amahirwe yo gukina ahubwo akayihera Paul Were Ooko utagize ikintu gikomeye akorera Rayon Sports.

Nyuma yo kunganya na AS Kigali, Rayon Sports yahise imanuka ku mwanya wa gatatu n’amanota 46, aho ku mwanya wa mbere hari APR FC ifite amanota 49, mu gihe Kiyovu Sports ari iya kabiri n’amanota 47.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda