Nyanza: Inka ye yabazwe igitaraganya nyuma yo gutemagurwa n’abagizi ba nabi

Mu mudugudu wa Kayenzi, akagari ka Gitovu, umurenge wa Busoro aha ni mukarere ka Nyanza, haravugwa inkuru y’umuturage witwa Mudahunga Faustin waraye utewe n’abagizi ba nabi mu ijoro ryakeye ryo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2023 aho bamuteye bashaka kumwica bakagundagurana bikarangira yirutse abacitse bihimurira ku nka ye barayitemagura ku ibice by’umubiri byayo.

Umuyobozi ushinze ubutegetsi n’Imari mu murenge wa Busoro Kwizera Diogene yemeye aya makuru nk’uko yayatangarije umuseke dukesha inkuru ko ngo Faustin yatabawe no kuba yirutse akabacika aho yagize ati “Faustin ntiyabashije kumenya abo bagizi ba nabi kuko bari bipfutse mu maso gusa barwanye we ariruka, abacitse niko  gutema inka ye.”

Ubuyobozi bwatangaje ko iyo nka itari iyo muri gira inka kandi na nyirayo atarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Bwakomeje kandi busaba abaturage n’inzego zibanze gukaza amarondo mu rwego rwo gukaza umutekano uhagije. Abavuzi b’amatungo bo batangaje ko iyo nka nta buvuzi yashobora guhabwa ngo ibeho maze basaba ko yahita ibagwa bigenda uko.

Ubuyobozi bwatangaje ko kugeza ubu nubwo hari abari gukekwa ariko nta numwe urafatwa ngo atabwe muri yombi, na Faustin wasagariwe nta numwe yabashije kumenya kuko bari bipfutse mu maso.

Related posts

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.