Mukura vs ishobora gukubaganya Rayon Sports?

 

Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Mutarama 2024, kuri Sidate Mpuzamahanga y’ Akarere ka Huye, hateganyiwe umukino uzahuza ikipe ya Rayon Spots na Mukura vs.

Ni umukino Abanye-Huye benshi bategereje , kuko barashaka kureba ikipe yabo ya Mukura vs ko ishobora gushotora ikipe rayon sports irimo gutsinda umuhisi n’ umugenzi, muri Shampiyona y’ u Rwanda.
Ku wa gatandatu tariki ya 04 Mutarama 2025 , ikipe ya Rayon Sports,yari yakiriye ikipe ya Police Fc , kuri KIGALI PELE STADIUM, biza kurangira ikipe ya Murera itsinze Police ibitego 2-0. Abantu benshi biyumvishaga ko ikipe ya Rayon Sports itaza kwikura imbere y’ ikipe Police , bamwe bagatekereza ko umukino ushobora kurangira amakipe yombi anganyije.

Impamvu abantu benshi ikipe ya Rayon Spost batayihaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino ni uko wabonaga abakinnyi ikipe ya Police ifite bakomeye kandi bamwe na bamwe bamenyereye shampiyona yo mu Rwanda, gusa si ko byaje kugenda kuko ikipe ya Rayon Sposts yaje gutsinda iyi kipe ibitego 2-0, kandi iyitsinda rwose ubona iyi rusha.

Iyi kipe bakunze kwita Gikundiro, itegerejwe mu Karere ka Huye ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru, aho izajya guhura n’ikipe yo muri aka Karere, Mukura vs na yo ifite abafana batari bakeya , dore ko zose ari izo mu ntara y’Amajyepfo.

Kuri ubu ikibazo kirimo kwibazwa kigira giti’ ese mukura ishobora gukubaganya rayon sports’?

Iyi kipe ya mukura ifite izina rikomeye muri shampiyona y’ u Rwanda ikunze kugora amakipe akomeye arimo na Rayon Spots, iyo urebye muri iyi minsi ubona iyi kipe yo mu Karere ka Huye yarasubiye inyuma muri uyu mwaka w’ imikino 2024-2025, kuri ubu ku rutonde rwa gateganyo rwa Shampiyona ifite amanota 18 irashushwa n’ iya mbere amanota 18 ariyo Rayon Sposts.

Nubwo uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yawutsindwa ntabwo byatuma isoza imikino ibanza yavuye ku mwanya wa mbere kuko APR FC iri ku mwanya wa kabiri niyo yatsinda imikino 2 isigaje yagira amanota 34 ikaguma inyuma ya Rayon sports yaba yagumanye amanota 36 ifite kugeza ubu.

Related posts

Khadime Ndiaye akomeje kwibazwaho: Ese koko ni we kibazo cya Rayon Sports?

Shampiyona yacu iri ku rwego rwo hasi nk’ikiraro gishaje!” – KNC aya magambo yatangaje ashobora gutuma abafana ba Rayon Sports bataza kureba umukino bafitanye na Mukura

Ese Urucaca ruzarokoka ibi bibazo, cyangwa rurimo guhumeka umwuka wa nyuma?