Apostle Gitwaza hari icyo yavuze ku iyicwa rya Banyamulenge rikomeje kubakorerwa muri Congo

Bukavu bihindutse amarira gusašŸ˜­ igisasu cyaturikiye mu nama yari irimo n’ abayobozi

Ntabwo bizoroha! Umugore kubera kutaryoherwa yagize umujinya akata ibintu by’ umugabo we biranagana

Ā 

Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ukwakira 2025, nibwo Umuyobozi mukuru wā€™ Itorero rya Zion Temple Celebration Centre ku isi , Apostle Dr.Pual Gitwaza yavuze ko ubugome burimo gukorerwa Abanyamulenge kandi amahanga arebera. yemeza ko isi nta butabera buhari kandi ko ari bo ubwabo bazabasha kwikura mu bibazo barimo babifashijwemo nā€™ Imana

Uyu muyobozi wa Zion temple celebration center, Apostle Gitwaza yabigarutseho mu kiganiro yagiranye nā€™umuyoboro wa YouTube witwa Legend Tv aho yagarutse ku bintu binyuranye birimo kwibaza impamvu Abanyamulenge bakomeje kwicwa amahanga arebera,nā€™ icyo bakwiye gukora ngo bigobotore ibyo bibazo.

Ariko kuva kera Abanyamulenge muri Congo bakunze guhura nā€™ ibibazo byo guhohoterwa bakicwa ,imitungo yabo ikangizwa kandi badafite uwo batakira bakubura ubumwa.

Ibi byakozwe cyane muri Kivu yā€™ Epfo ndetse nā€™ iyā€™ Amajyaruguru,aho ibi bikorwa bigirwamo uruhare nā€™ ingabo za Repubilika ya Iharanira demokarasi ya Congo bashimangira ko ibiri kubakorerwa ari jenoside.

Umunyamakuru yaje kubaza uyu mukozi wā€™ Imana impamvu Abanyamulenge bicwa ntihagire ubarenganura kandi nā€™ amahanga abireba? Gitwaza yagize atiā€ Ndavuga ko ku isi nta butabera bubaho ,iyo buza kubaho abayuda ntibaba barapfuye ,abasomali ntibaba barimo kwicwa. Muri Afghanistan ntabwo haba hameze kuri ya ,isi yose mu bihugu nka Sudani biri mu bibazo,igihe cyose abantu barira ni uko nta butaberaā€.

Yakomeje avuga ko Abanyamulenge nabo babuze ubarengenura atiā€ Abanyamulenge ubwacu ,mu byā€™ ukuri nta waturenganura uretse Imana yaturemye rero, ubutabera ni ikintu kibuze hano ku isi . Reka nemere ko bwanahaba ,bunahabaye sinzi ko hari uwapfa kutuvugiraā€. Yavuze kandi ko Abanyamulenge bapfuye bari mu Gatumba mu kindi gihugu ,Igihugu cyabo cya RDC ni cyo kiba cyarafashe iya mbere kugira ngo kibavugire ariko ntacyo cyakoze. Igihugu cyā€™ u Burundi bapfiriyemo kiba cyaravuze ngo abantu bahungiye ku butaka bwacu ,barahapfira nyabuneka nimubafashe barenganurwe ,nacyo ntabyo cyakoze.

Apostle Gitwaza yavuze kandi ko gutabarwa kwā€™ Abanyamulenge ahari kutazava ku bantu. Kuzava kuri bo ubwabo ariko cyane cyane Imana yabaremye ni yo izabarwanirira. Umunyamakuru kandi yamubajije cyo yafasha Abanyamulenge mu gihe yaramuka abaye Perezida?

Nawe atiā€Nubwo byangora kuba Perezida njyewe ndi umupasiteri usanzwe ibyo kuba Perezida ntibirimo.reka nemere ko wenda mbaye umujyanama wa Perezida nasaba Perezida wa Congo kubanza gusengesha Igihugu cyose. Gusaba icyo gihugu buri wese wemera Imana gupfukama hasi bagasaba imbabazi bakegera Imana.

Icya Kabiri na musaba kunga Abanye_ Congo bakiyunga. Nabashyiramo imbaraga cyane ,ngashyiraho Minisiteri yā€™ Ubumwe nā€™ ubwiyunge noneho abantu bagahurira hamwe bagakora.

Ikindi uyu mukozi wā€™ Imana yavuze ni uko yamusaba gushyiraho gereza nyinshi mu gihugu zo gufunga abantu bose biba, barya ruswa ndetse bagafungwa hatarebwa ngo ni mwene wanyu cyangwa ikindi bigatuma abandi batinya,noneho buri munye- Congo wese agakora yaba uri mu mahanga cyangwa imbere mu gihugu.

Related posts

Umusirikare wo muri FARDC wari ufite ipeti rikomeye yabonye twirwaneho irimo kubakubita umusubirizo ahita yiyunga nayo abandi bagwa mu kantu

Bukavu bihindutse amarira gusašŸ˜­ igisasu cyaturikiye mu nama yari irimo n’ abayobozi

Abarenga 20 bamaze gupfa abandi mirongo barakomereka mu mirwano yabaye hagati y’ ingabo za Congo n’ iza Wazalendo