Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y’ umugabo wahuye n’ uruva gusenya nyuma y’ uko akaswe igitsina n’ umugore we kubera kutamugerera ku ngingo.
Amakuru aravuga ko Urukiko rw’ ibanze rwa Kamuli muri Uganda rwakatiye Kevina Nabirye , umugore w’ imyaka 34 y’ amavuko igifungo cy’ imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’ icyaha cyo kugerageza kwica umugabo we Mathias Bwamiki amukase igitsina.
Iyi nkuru iteye agahinda yabaye kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025 , Saa Tanu z’ ijoro ubwo Nabirye yakatse igitsina cy’ umugabo we bamaze imyaka 10 babana ,amushinja kutanoza inshingano z’ abashakanye. Mu rubanza rwabaye ku wa Gatatu tariki 26 Gashyantare,Umucamanza mukuru Paul Owino yatangaje ko Nabirye yemeye icyaha ,anasobanura ko agomba gufungwa imyaka 20 kugira ngo bimubere isomo”
Nyuma yo gusura uwahohotewe mu Bitaro no kuba yeremeye icyaha ,uru rukiko ruguhaye igihano cy’ igifungo cy’ imyaka 20 kugira ngo uhinduke wubahe ubuzima bw’ abandi bashobora gutekereza gukora nk’ ibyo wakoze” Mathias Bwamiki wakorewe icyaha yabanje kuvugwa ko Yaba yarababariye umugore we, ariko nyuma aza kubihakana yagize ati” Abana bacu bahungabanyijwe n’ ibyo Nyina yakoze Ndifuza ko bamuhanisha igihano gikomeye ,Wenda nko gufungwa burundu.”
Amakuru avuga ko uyu mugabo akomeje kuvurirwa mu Bitaro bya Kamuli General Hospital mu gihe abana bane babyaranye bashyizwe mu maboko y’ umuryango we kugira ngo bitabweho.