Â
Amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri Congo avuga ko kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gashyantare 2025,haturikiye igisasu mu nama yari irimo umuhuza w’ ibikorwa w’ Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, mu Mujyi wa Bukavu ahazwi nk’ umurwa mukuru w’ Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu butumwa bw’ amashusho yagiye hanze agaragaza abasivile barambaraye hasi bapfuye ,abandi bakomeretse.
Iyi nama yabaye kuri iyi tariki twavuze haruguru yari irimo abantu benshi, ikaba yasohojwe mu kavuyo kuko burumwe yirukaga akiza amagara ye.
Gusa kuri ubu ntabwo haramenyekana uri inyuma yiri turika ry’ igisasu ni ubwo bamwe bemeza ko ari Drone yagiteye,ariko kandi ntacyo Ihuriro rya AFC rirabivugaho nk’ uko basanzwe babishyira mu matangazo yabo. Kugeza ubu biravugwa ko hapfuye abantu 8 mu gihe 9 bo bakomeretse.
Binavugwa kandi ko hari abantu bari batangaje ko bazahungabanya umutekano w’ iyi nama yari irimo ibere kuri Place du 24. Muri iyi nama Nangaa wari umushitsi mukuru muri iyo yatangaje ko AFC izafata Umujyi wa Uvira ,Fizi n’ abandi vuba. Ikindi ni uko yasabye abaturage bo muri ibi bice kutazashyigikira ko Parezida Tshisekedi guhindura itegeko nshinga ry’ iki gihugu.