Nyuma yo kumara ijoro muri mu gikorwa cyo gutera akabariro n’umugabo wawe, hari ibyo muba mugomba kwitaho mu rwego rwo gukora isuku neza. Ujya mu bwogero, nyuma yo kuva yo wenda uri kwibaza icyo wakora, kugira ngo ugire ubuzima bwiza.
- Kunywa amazi
Gutera akabariro nabyo ubwabyo bifatwa nko gukora imyitozo, iyo ubirangije rero uba ugomba kunywa amazi. Amazi ni ingenzi cyane ku buzima bwa muntu ni yo mpamvu uba ugomba kuyakoresha kugira ngo ugabanye ibyuya. Ibi bikurinda no guhura n’izindi ndwara.
- Guhita ujya kwihagarika
N’ubwo bisanzwe bidasabye ko uba umaze no gukora imibonano mpuzabitsina, kwihagarika ni ngombwa cyane kuko bifasha mu gusukura imyanya y’ibanga.
- Kwirinda koga amazi ashyushye.
Nyuma yo gutera akabariro ni ngombwa kwirinda amazi ashyushye cyane. Ni byiza koga amazi ashyushye ariko nyuma y’akabariro si byiza na gato.
- Kwirinda isabune.
Ahari ntabwo uri kubyumva neza ariko niko bimeze. Ntabwo imyanya y’ibanga y’abagore ikeneye isabune na gato. Mu rwego rwo kwirinda umwuma,… ukwiriye gukoresha amazi gusa.
- Ujye ujya mu bwogero hanyuma wiyumutse neza.
Nyuma yo koga, ujye wiyumutsa neza cyane, hanyuma wambare imyenda yumutse neza kandi imeshe. Menya neza ko umeze neza ndetse ko n’ahantu uri hameze neza, ubone wambare imyenda y’imbere.
Source: Healthlife