Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.

 

Mu karere ka Rutsiro , haravugwa inkuru iteye agahinda y’ umugore wonsaga wakubiswe n’ inkuba ahita apfa asiga uruhinja rw’ amezi 9.

Ni nyakwigendera witwaga Imanizabayo Solange w’ imyaka 29 y’amavuko wakubiswe n’ inkuba ahita abura ubuzima,mu Kagari ka Kavumu, Umurenge wa Ruhango muri kano Karere twavuze haruguru.

Amakuru avuga ko uyu nyakwigendera asize urwo ruhinja rw’ amezi 9 n’ undi w’ imyaka 7 ,ariko bivugwa ko uyu mubyeyi nta mugabo yari yarashatse babanaga.

Amakuru yatangajwe n’umuturage wari wugamye imvura mu rugo ruturanye n’urw’ inkuba yakubitiyemo uwo mugore , ngo yamukubise nawe yugamye imvura kuko yari uwo mu Mudugudu wa Nyundo, mu Kagari ka Kavumu muri uyu Murenge wa Ruhango. “Urebye ni imvura yarimo inkuba nyinshi mu musaha y’ umugoroba ubwo yari yugamye mu rugo rw’ umuturage witwa Ndengamiye Jean Claude, inkuba iramukubita ahita apfa”.

Uretse uwo mubyeyi inkuba yakubise, hari n’ izindi ngo 2 na ho inkuba yakubise umukobwa witwa Mugwaneza Christine w’ imyaka 17 na Uwizeyimana Emerance w’ imyaka 25 ariko bo barahungabana gusa bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kayove,naho umurambo wa Nyakwigendera wo wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ Ibitaro bya Murunda.

Bisangabagabo Slyvestre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Ruhango, yatangaje ko uwo mwana w’ amezi icyenda yasize yahise ahabwa nyirakuru ufite imyaka 65 ngo amwiteho, mukuru we yajyanywe ahandi mu miryango yabo.

Uyu muyobozi yavuze ko nk’ ubuyobozi bakomeza gufatanya n’ izindi nzego zirebana n’ uburenganzira bw’ umwana kugira ngo bakurikirane imikurire ye kimwe na mukuru we.

Uyu muyobozi w’ Umurenge wa Ruhango, yihanganishije umuryango wabuze umuntu n’ abo inkuba yahungabanyije bajyanwa kwa muganga , yibutsa abaturage ko aka gace gakunze kwibasirwa n’ inkuba cyane.

Gitifu Bisangabagabo yavuze ko bigoye kugira icyo avuga kuko bose inkuba yabakubitiye mu nzu kandi nta n’ umwe warenze ku mabwiriza basabwa kubahiriza ,ariko asaba abaturage kuguma kubahiriza amabwiriza yo kwirinda inkuba, arimo kwirinda kugama munsi y’ibiti, kuvugira kuri telefoni, kugira icyo umuntu acomeka ku mashanyarazi n’ibindi.

 

Related posts

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umunyamakuru mwakunze muri benshi mu Rwanda apfuye urupfu rutunguranye kandi yari mu myiteguro y’ubukwe

Gisagara: Abagabo basambanya abana b’abakobwa baraburirwa.