Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

 

Nta muntu n’ umwe udakunda kurya amandazi kuko ari mu biribwa bikunzwe cyane n’ abantu benshi ku Isi yaba abakuze cyangwa abato.

Cyane cyane abana bato iyo babonye amafaranga nta kindi baba bumva bayakoresha uretse kugura amandazi,ugasanga bamwe bari kuyarya agishyushye bibwira ko ari byo byiza nyamara bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo bwa buri munsi.

Kuba amandazi ari kimwe mu biribwa biryoha byo ntawe ubishidikanyaho ugereranyije n’umubare w’abayagura mu maduka atandukanye,Gusa iyo uganirye n’abantu benshi batandukanye usanga bakubwira ko iyo bagiye kuyagura bagasanga agishyushye baba batomboye, ndetse hari n’abemera bagatanga akazi ku muntu uza kuyabakorera mu rugo nk’umuryango.Ariko kandi aha ushobora kwibaza niba kurya menshi cyangwa agishyushye nta ngaruka byagira mu buzima, dore ko usanga bamwe bayarya nk’abashaka kuyamara mu gihugu.

Mu gusubiza iki kibazo twifashishije ubushakashatsi butandukanye bwakoze n’urubuga rwo muri Amerika rwibanda ku buzima bw’igifu n’igogora muri rusange, America Gastroenterological Association (AGA), Journal of Nutrition, National Institutes of Health n’ibindi. Izi mbuga zombi zagiye zigaragaza ko kurya amandazi menshi kandi ashyushye usanga hari abo bigiraho ingaruka n’ubwo bamwe batajya babyitaho.

Uyu munsi rero twaguteguriye zimwe muri izo ngaruka zagaragajwe n’ ubwo bushakashatsi:

1.Ushobora gutakaza ubushobozi bwo kumva uburyohe: Bitewe n’igihe amandazi amara ku muriro ari mu mavuta yatuye, mu gihe umuntu ayariye agishyushye bishobora kwangiza igice cyo ku rurimi gifite ubushobozi bwo kumva uburyo bw’ibintu uri kurya. Ibi ushobora kwisanga byakubayho bw’iteka ryose cyangwa ukaba wajya kwa muganga ukagira amahirwe bigakemuka.Uretse izi ngaruka uhura nazo wariye amandazi ashyushye, ubushakashatsi bugaragaza ko atari na byiza ko umuntu yarya menshi arengeje igipimo kuko nabyo bigira ingaruka ku buzima bwa muntu.Zimwe mu ngaruka ushobora guhura nazo harimo kuba wagira umubyibuho ukabije bitewe n’amavuta aba arimo, kongera isukari nyinshi mu mubiri n’ibindi.

2.Bibangamira igogora:Imwe mu ngaruka zikomeye zo kurya amandazi ashyushye kimwe n’ibindi biryo bigishyuye cyane, bituma igogora rigenda nabi. Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu gihe umuntu yohereje ibiryo bishyushye mu gifu, usanga bigorana cyane kubisya kuko bisaba ko umubiri ubanza kubikonjesha kugira ngo igifu kibashe kubisya neza.Ibi bishobora gutuma umuntu abyimba inda cyangwa agatangira gusohora hanze umwuka mubi, ugasanga ari kubangamira bagenzi be ndetse nawe ubwe.

3.Nta ntungamubiri ukuramo: Ubusanzwe amandazi n’ibindi bikomoka ku ifarini usanga bigizwe n’ibinyabutabire bitandukanye bishobora gutuma umuntu uriye irindazi agira n’intungamubiri akuramo. Abahanga mu bya Siyansi bagaragaje ko amandazi n’ibindi bikomoka ku ifarini, kimwe n’ibindi biribwa bimwe na bimwe, iyo ubiriye bishyushye udakuramo intungamubiri zuzuye muri byo.Aha niho bagira inama abantu ko bajya bahitamo kurya amandazi yahoze kugira ngo babashe kubonamo intungamubiri zuzuye, ndetse borohereze n’umubiri mu gihe k’igogora bawurinde gukoresha imbaraga nyinshi.

Related posts

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.

Umunyamakuru mwakunze muri benshi mu Rwanda apfuye urupfu rutunguranye kandi yari mu myiteguro y’ubukwe