Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, nibwo hamenyekanye inkuru yakababaro y’ uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA ko yitabye Imana.

Nyakwigendera yitwaga Claudine De Lucco Uwanyiligira wabaye Umuyobozi wungirije w’ Urwego rw’ Igihugu rw’ Itangazamakuru ,RBA, yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama 2025.

Uwanyiligira amakuru avuga ko yabaye Umuyobozi wungirije wa RBA kuva mu 2013 ubwo yari yungirije Arthur Assiimwe wari Umuyobozi Mukuru.

Icyo gihe ni we wari ushinzwe gukurikirana amashami ashinzwe ibijyanye n’ igendamigambi ,imari ,ubukungu, imenyekanishabikorwa ,Abakozi n’ Imiyoborere. Ni inshingano yavuyeho mu Ugushyingo 2021.

Igihe dukesha aya makuru cyatangaje ko kuva mu 2023 uyu nyakwigendera yakoraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ,Aho yakoraga mu Kigo cyitwa Global Solutions Agency LLC ashinzwe ubugenzuzi mu mishinga ireba Afurika na Caraibes. Bivugwa ko yapfiriye mu Rwanda kuko yari ahamaze iminsi mike.

Related posts

Kwambara ijipo ku bagabo: Ni icyaha cyangwa ni Umuco?

Umuforomo arashinjwa kwica abarwayi 9 kugira ngo abone umwanya wo kuruhuka

Ubuzima bwiza mu biganza byawe: Ibintu 10 by’ingenzi bikugira umunyembaraga!