Umusifuzi uzasifura igikombe cy’isi yacishije isi yose ururondogoro nyuma yo gukora udushya mu mukino yatanzemo amakarita 10 y’umutuku

Umusifuzi uzasifura igikombe cy’isi, Facundo Tello, yaraye akoze agashya atanga amakarita 10 y’umutuku atangaje mu mukino wa nyuma wa ‘Champions Trophy’ muri Arijantine.

Ni umukino ikipe ya Boca Juniors yari yakiriyemo Racing Club kuri Estadio La Pedrera i San Luis.

Mu gihe amakipe yombi yasoje iminota 90 isanzwe y’umukino anganya 1-1, mu minota 30 y’inyongera ahagana ku wa 118′ Alcarez yatsindiye Racing Club igitego cya 2 cy’umutwe maze ajya kwishimirira igitego imbere y’abafana ba Boca Juniors.

Ibi byarakaje cyane abakinnyi ba Boca, maze birukankira kuri Alcarez bamukurura ugutwi hanyuma bamutera umupira.

Tello, uzaba ari umwe mu bazasifura igikombe cy’isi kizabera muri Qatar, yahise yereka ikarita y’umutuku Alcarez ndetse n’amakarita atanu ku bakinnyi ba Boca nyuma yo guterana amagambo.

Muri rusange mu mukino wose, amakarita arindwi yeretswe abakinnyi ba Boca na batatu ba Racing.

Norberto Briasco niwe wari wafunguriye Boca Juniors amazamu ku munota wa 19′ mu gihe nyuma y’iminota 3 gusa Matias Rojas yahise yishyurira Racing Club ku munota wa 22′ w’umukino.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda