AMAKURU MASHYA: Abasirikare benshi ba FARDC bishwe na M23 mu mirwano yasize wigaruriye Katale.

 

Imirwano yahuje abagize ihuriro ry’ ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo( FARDC),n’ umutwe wa M23 yasize uyu mutwe wigaruriye agace ka Katale ko muri Teritwari ya Masisi.

Uyu mutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Mutarama 2024, watangaje ko wishe Abasirikare benshi ba Leta ya Congo( FARDC) .

Ibi byemejwe na Lt Col Willy Ngoma, Umuvugizi w’ ishami rya gisirikare muri uriya mutwe, yavuze ko usibye kwivugana ingabo nyinshi za FARDC yanafashe intwaro nyinshi umwanzi yataye. Ati” umwanzi yatakaje ingabo nyinshi , intwaro nyinshi ndetse n’ amasasu bifatwa n’ intare za Sarambwe.”

Umuvugizi w’ ishami rya gisirikare wa M23 nta makuru yigeze atangaza ku mubare nyawo w’ Ingabo za RDC M23 yishe ,gusa amakuru ahari ni uko nko mu mirwano yo ku wa Kane uyu mutwe wishe Abasirikare 135 bagize ihuriro ry’ ingabo za Leta ya Kinshasa, barimo na ba Colonel babiri bo muri FDLR.

 

Lt Col Willy Ngoma yavuze ko Katale yo muri Masisi irimo guhumeka umwuka wo kubohorwa.

Amakuru akomeza avuga ko usibye Katale ,uyu mutwe yafashe ku wa Gatanu yanigaruriye agace ka Kasheberi kari Gasanzwe ari amatware akomeye y’ umutwe wa FDLR, usibye kukagiramo ibirindiro bya gisirikare bivugwa ko uyu mutwe unagafitemo ibikorwaremezo birimo n’ amashuri makuru.

 

Related posts

Byagenze gute ku impanuka ya HOWO yinjiye mu Bitaro bya Gisenyi bane barakomereka?

Gasabo: Yatabajwe abura umutabara nyuma asanywa mu bigori yishwe urw’ agashinyaguro.

Nyanza:Uwatashye yasinze yashatse gutema umugore we, ibyabaye nyuma birababaje