Ruhango: Umubyeyi we niwe wamubonye bwa Mbere! Uko Umusore yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye,hari icyo bakeka

 

 

Mu karere ka Ruhango ,haravugwa inkuru y’ Umusore w’ imyaka 28 wasanzwe amanitse mu mugozi yashizemo umwuka.

Ni Umusore witwa Ayishakiye Jean Paul birakekwa ko yaba yiyahuye, ngo se umubyara ni we wamubonye bwa Mbere amanitse mu mugozi yapfuye.

Amakuru avuga ko urupfu rwa Nyakwindera rwabereye mu Mudugudu wa Gashiru, Akagari ka Umutara ,mu Murenge wa Mwendo, mu Karere ka Ruhango.

Aya makuru yemejwe n’ ubuyobozi bw’ Umurenge wa Mwendo ko Umusore witwa Ayishakiye Jean Paul basanze amanitse mu mugozi, bigakekwa ko yaba yiyambuye ubuzima.

Nemeyimana Jean Bosco , Umuyobozi w’ Umurenge wa Mwendo,yavuze ko bamenye iby’ aya makuru y’ uru rupfu saa mbili za mu gitondo baratabara. Ati”Twagezeyo dusanga Ayishakiye amanitse mu mugozi ,dutabaza RIB na Polisi”

Amakuru avuga ko umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma ku Bitaro by’ i Gitwe.

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Mwendo buvuga ko RIB yatangiye iperereza ku cyaba cyateye uru rupfu.

 

Uyu nyakwigendera ngo yari aherutse gushaka umugore mu buryo butemewe n’ amategeko ,bakaba bari bamaranye igihe gitoya baza kugirana amakimbirane, bituma umugore asubira iwabo.

Related posts

Byagenze gute ku impanuka ya HOWO yinjiye mu Bitaro bya Gisenyi bane barakomereka?

Gasabo: Yatabajwe abura umutabara nyuma asanywa mu bigori yishwe urw’ agashinyaguro.

Nyanza:Uwatashye yasinze yashatse gutema umugore we, ibyabaye nyuma birababaje