Gakenke: Ibyishimo bisimbujwe agahinda, abari bafite ibirori by’ ubukwe uyu munsi impanuka ibateje umubabaro

 

 

Abari mu myiteguro y’ ubukwe babajwe n’ uko umuntu wabo aburiye ubuzima mu impanuka ikomeye. Ni umugabo witwa Mubano Alain yishwe n’ iyi impanuka ubwo yari atwaye moto aturuka mu Murenge wa Cyabingo ajya mu Mujyi wa Musanze.

Ni impanuka yabaye ku wa Gatanu tariki ya 03 Mutarama 2025 , ubwo uyu mugabo bivugwa ko yari mu myiteguro y’ ubukwe bwa mushiki we ,bwaburaga amasaha macye ngo bube.

Amakuru avuga ko ubwo yavaga aho ababyeyi be batuye mu Karere ka Gakenke atwaye moto mu masaha yo ku itariki twavuze ruguru, ngo yageze mu Mudugudu wa Muhororo Akagari ka Muhororo ahazwi nko kuri Mukinga,atambuka ku ikamyo ya Bralirwa itwara inzoga bari mu cyerekezo kimwe ,ageze hagati ahuriramo na Bus ya Ritco babisikanaga iturutse i Musanze ahita agongana na yo.

Agahinda kari kose ku muntu wese wumvaga iby’ iyi nkuru yakababaro yaburiyemo ibyishimo by’ ibirori by’ ubukwe bwari kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Mutarama 2025

Hari uwagize ati” Abenshi bari bamaze gukatisha amatike y’ imodoka, abandi bari mu nzira bajya aho ubukwe ny’ irizina bwari kubera mu Mujyi wa Kigali. Ni akabaro n’ agahinda gakomeye, mbese twahumaniwe,aka kaga katugwiriye ntitwamenya uburyo tugasobanuramo.

Nawe wibaze gupfusha umuntu habura amasaha make ngo ubukwe bube Byongeye tutanamurwaje byibura n’ umunsi umwe. Natwe twahindutse nk’ ibiti,muri macye byashoboka ko twaba turi mu nzozi.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza yameje iby’ iyi mpanuka. Ati” Uwo musore yagonzwe n’ imodoka ubwo yari atwaye moto ayiriho wenyine ,akomereka bikabije, bamwihutisha kwa muganga ,ariko ku bw’ amahirwe macye bahamugejeje ahita ashiramo umwuka.

SP Mwiseneza yavuze ko iperereza ku cyateye impanuka ryahise ritangira ngo hamenyekane neza icyo aricyo.

 

Related posts

Byagenze gute ku impanuka ya HOWO yinjiye mu Bitaro bya Gisenyi bane barakomereka?

Gasabo: Yatabajwe abura umutabara nyuma asanywa mu bigori yishwe urw’ agashinyaguro.

Nyanza:Uwatashye yasinze yashatse gutema umugore we, ibyabaye nyuma birababaje