Amafaranga yaguze umwana w’imana Joackim ojera akatiye Rayon sport izuba riva

Umukinyi w’umugande Joackim ojera ibye na Rayon sport bijyane no kuba yakongera amasezerano muri iyi kipe bikomeje kugorana. kuva umwaka w’imikino ushize wasozwa, Rayon sport itwara igikombe cy’amahoro abafana bayo bagumanye ikizere ko ikipe yabo izongerera amasezerano ojera nk’umwe mu bakinnyi bari bitwaye neza kandi utari uhenze kw’isoko.

Ibiganiro byabayeho hagati y’umukinnyi n’ikipe gusa yenda gusinya amasezerano haba hazamutse amakuru avuga ko Apr FC nayo yifuza uyu musore, ndetse Nawel ubwe arabyemeza, kuva icyo gihe ibye na Rayon sport bisa nkaho bisubiye inyuma ndetse bihita bituza.

Muri iki cyumweru twatangiye nibwo hasakaye amakuru avuga ko Joackim ojera Ari mubiganiro na police FC yifuza kumuha miliyoni 25RWF, n’umushahara ungana 1500 cy’Amadorari y’Amarika, ndetse ko ikipe ya Rayon sport yamaze no kureka uyu musore. Nubwo bimeze gutyo ariko ikipe zose ziracyafite amahirwe yo kuba zamwegukana kuko we icyo yifuza ari amafaranga afatika.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda