Abaturage gusinzira byanze! Gasabo agakinjiro kafashwe n’ inkongi y’ umuriro hangirika byinshi

 

Ahagana saa Munani z’ ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 11.07.2023, nibwo agakinjiro kari hirya gato yo kwa Mushimire mu Murenge wa Ndera aho ugabanira n’uwa Kimironko mu Karere ka Gasabo hahiye.Umwe mu bahaturiye witwa Dalton yatubwiye ko bumvaga ibintu biturika, ndetse ngo baraye badasinziriye bafite ubwoba bw’uko ingo zabo zashya

Inkuru mu mashusho

Mu magambo ye yagize ati: “ Byaturikaga cyane tugira ubwoba bw’uko dushobora gushya”.Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police Sylvestre Twajamahoro yabwiye Taarifa ko koko aho hantu hahiye ariko bagikusanya amakuru ku cyaba cyateye iyo nkongi, avuga ko Polisi yihutiye gutabara.

Nshimiyimana Francois / kglnews.com

 

Related posts

Uko Emelyne n’ itsinda ry’ abantu 8 bisanze mu maboko ya RIB

Fatakumavuta ufungiwe i Mageragere, yarabatijwe, azinukwa ibijyanye n’ imyidagaduro.

Icyatangajwe nyuma yo gufata umwanzuro wo kwica imbogo zari zatorotse Pariki.