Inkuru y’ inshamugongo , Umusirikare w’ u Rwanda yiciwe muri Centrafrique

 

Umwe mu basirikare b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique yarashwe arapfa, yiciwe mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro cyaraye kibaye kuri uyu wa Mbere taliki 10, Nyakanga, 2023.

Byabereye  mu bilometero bitatu uvuye mu mujyi wa Sam-Ouandja uri mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa kiriya gihugu.MINUSCA yatangaje ko abantu batatu mu bagabye igitero barashwe barapfa umwe arafatwa.

Nta gihe kinini cyari gihize ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri kariya gace kuhagarura no kuhacungira amahoro.

Hari taliki 05, Nyakanga hashize umunsi umwe gusa hagabye igitero cyishe abaturaga b’aho, hari taliki 04, Nyakanga, 2023.Umuyobozi wa MINUSCA UmunyarwandakaziValentine Rugwabiza yamaganye icyo gitero cyahitanye umusirikare w’u Rwanda.

Rugwabiza ati: “Twamaganye icyo gitero cyibasiye ingabo za Loni kandi turashimangira umuhati wa MINUSCA mu gukomeza gushyira mu bikorwa inshingano zayo zo kurinda abasivile no gushyigikira ubuyobozi bwa Centrafrique”.

Yashimye imbaraga ingabo z’u Rwanda zari ziri ku burinzi zigaragaje mu gusubiza inyuma icyo gitero no kurinda abatuye Sam-Ouandja.Amb Rugwabiza yasabye ubuyobozi bwa Centrafrique gukora ibishoboka byose hakamenyekana abagabye icyo gitero no kubageza imbere y’ubutabera.

 

Related posts

Uko Emelyne n’ itsinda ry’ abantu 8 bisanze mu maboko ya RIB

Fatakumavuta ufungiwe i Mageragere, yarabatijwe, azinukwa ibijyanye n’ imyidagaduro.

Icyatangajwe nyuma yo gufata umwanzuro wo kwica imbogo zari zatorotse Pariki.