Abanyabigwi, abahanzi, imbyino gakondo n’akarasisi! Ibihe by’Ingenzi byaranze ibirori byo gushyikiriza APR Igikombe cya 22 [AMAFOTO]

APR yegukanye igikombe cya Shampiyona 2023/2024, ibiyihesha amahirwe yo kwitabira CECAFA

APR FC yashyikirijwe Igikombe cyayo cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda cya 2023/2024 iyi kipe yegukanye idatsinzwe, kikaba n’igikombe cya 22 kuva iyi kipe yashingwa mu w’1993; mu birori byagaragayemo ubudasa bw’uburyo bwinshi.

Kuri iki Cyumweru taliki 12 Gicurasi 2024 kuri Kigali Pele Stadium, ni bwo hasozwaga shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda y’umwaka wa 2023/2024, ukaba n’umunsi nyirizina ikipe y’Ingabo z’Igihugu yagombaga gushyikirizwa Igikombe cyayo yegukanye hakibura iminsi itatu ndo shampiyona igere ku musozo.

Ni mu birori byari biteguye mu buryo buhebuje ndetse bubereye amaso, kuko byari bihurije hamwe ingeri zose z’imyidagaduro nk’indirimbo n’abahanzi bagezweho, imbyino gakondo, amatorero na za “Band”, imyiyereko, imiseruko, akarasisi ka gisirikare, umukino nyirizina  ndetse n’ibindi byinshi.

KglNews yateguye bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze ibirori byo gushyikiriza APR FC igikombe cya shampiyona ya 2023-24 yegukanye, kikaba igikombe cya 22 cya shampiyona mu myaka 30 imaze ishinzwe, dore ko byari byiswe “APR FC, Dominating since 1993”.

Band ya APR FC n’akarasisi batitije umujyi mbere y’umukino

Nyuma y’uko Stade yari ifunguye kuva saa yine zuzuye, ibirori byabanjirijwe n’akarasisi k’abakunzi ba APR FC babanje kuzenguruka umujyi wa Kigali. Bagendaga bivuga imyato baririmba indirimbo za “Gitinyiro” zitandukanye. Aho banyuraga hose mu mihanda ya Nyamirambo n’ahandi muri Kigali babarangariraga.

Band ya APR yasusurukije abari muri stade biratinda.

Abahanzi bakunzwe: Riderman na Chriss Eazy bahembuye abakunzi ba Nyamukandagira(Mu kibuga kikarasa Imitutu) Kigali Pelé Stadium.

Nk’uko byari byabanje guteguzwa, mu rwego rwo kwizihiza iki gikombe, APR FC yari yatumiye abahanzi: Chriss Eazy na Riderman na Bruce Melodie, icyakora Bruce Melodie ntibyakunze ko aza kuririmba muri ibi birori.

Ubwo igice cya mbere cy’umukino cyari kirangiye, bahise baha umwanya umuhanzi Chriss Eazy wakiranywe amashyi menshi cyane n’abari muri Kigali Pele Stadium, maze na we ahera ku ndirimbo ze zakunzwe cyane nka ”Stop”, akurikiza ”Bana”. Uyu muhanzi bakundiwe cyane indirimbo ya “Inana”, yabyinanye n’abari muri Stade rubura gica. Chriss Eazy ubarizwa muri Giti Business Group ageze ku ndirimbo iri kubica hanze aha “Jugumila” yakoranye na DJ Phil Pater na Kevin Kade, byabaye ibindi bindi kuko no mu myanya y’icyubahiro bahagurutse bakata umuziki.

Umuhanzi Chriss Eazy na “Jugumila” ye byari bikunze cyane.

Nyuma y’umukino, umwanya wari ukurikiyeho wahariwe Riderman, “Igisumizi Gikuru” cyari gitegerejwe n’abantu benshi. Na we ntiyabatengushye kuko yinjiriye mu ndirimbo ye ‘’Horo’’.

Riderman bakunze kwita “Rusake”, yahise akurizaho Indirimbo ye ’Igitangaza’, mbere gato yo kuririmba “Till I die” yakoranye na Urban Boys, maze asoreza ku ndirimbo ye “Abanyabirori”.

Itorero rya Nyundo Dreamers Initiative yaryohereje abari muri Stade

Mbere y’uko umukino utangira, Itorero rya “Nyundo Dreamers Initiative”,  ryabanje ririyereka mu mbyino gakonfo. Aba n’ubundi basanzwe bamenyereweho umudiho ukundwa na bose, bataratse karahava maze benshi mu bari muri Stade ya Regionale ya Kigali yitiriwe Umunyabigwi w’Umunya-Brazil, Pele baranyurwa.

DJ Toxxyk na DJ Kavori ntibazibagirana

Mu mwanya wose wari wahariwe imyidagaduro, DJ Toxxyk yasusurutsaga abakunzi b’iyi kipe bari muri Stade, mu birori bibereye ijisho aho DJToxxyk yabanje gushyushya abakunzi ba APR FC mu ndirimbo zitandukanye, ari nako agenda afasha buri muhanzi wabaga ageze ku rubyiniro.

Ni na ko kandi ku ruhande, Dj Kavori wegukanye irushanwa rya “Mutzig Amabeats” ryo mu 2023, yasusurikije abantu mu ndirimbo zimwe na zimwe zakunzwe mu Rwanda nka “Cagua” ya Urban Boys ft Jay Polly, “Itangishaka” ya Fireman n’izindi nyinshi zitandukanye.

DJ Toxxyk [iburyo] na DJ Kavori [ibumoso] basusurukije abantu mu ndirimbo bakunze.
Hagaragaye abanyabigwi bakanyujijeho muri ruhago nyarwanda barimo na Jimmy Gatete

Muri ibi birori hagaragaye ibintu bitari bimrnyrerewe mu mupira w’u Rwanda aho abanyabigwi bakinnye umukira mu bihe byashize, baza bakagaragarizwa icyubahiro bahabwa umwanya mu bikorwa bitandukanye bya ruhago.

Kuri iyi nshuro rero, Igikombe cyasohowe kigaragiwe na bamwe mu banyabigwi b’ikipe ya APR FC nka Jimmy Gatete, Nshimiyimana Eric, Bizimana Didier, Jimmy Mulisa, Ndizeye Aime Desire, Rudifu na Sibo Abdul. Aba kandi ni na bo bagishyikirije Ikipe ya APR FC mu gihe umwanya wa byo wari ugeze.

Abanyabigwi batandukanye b’iyi kipe na bo bahawe agaciro muri ibi birori.

Umukino wahuje APR FC na Aamagaju ubwawo wari ibirori mu bindi

N’ubwo kuri iyi nshuro uyu mukino kitari cyo kintu cyonyine cyari giteranyirije abantu muri Kigali Pele Stadium gusa, na wo wari ibirori, kuko ikipe ya Amagaju yari igiye “kubishya inzoga” nyuma y’uko Bizimana Ipthihadji yari yayifashije kubona igitego 1-0, ndetse bikabanza kugorana kucyishyura mu gice cya mbere.

Icyakoze Fitina Ombolenga usanzwe ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira mu ikipe y’Ingabo z’Igihugu ndetse no mu Ikipe y’igihugu, Amavubi yaje kwishyurira APR, maze ishimangira igikombe cya gatatu mu myaka itanu itwaye udatsinzwe, nyuma y’icyo muri 2019-2020, 2020-2021 ndetse n’icy’uyu mwaka cya 2023-2024.

Hahise hakurikiraho umuhango wo gutanga igikombe, wabanjirijwe no guhamagara abakozi bose ba APR FC FC umwe kuri umwe, guhera ku batoza batwaye iki gikombe bayobowe na Thierry Froger kugeza ku bakinnyi bose b’ikipe. Ni umuhango wakozwe imbere y’Abayobozi bakuru ba APR FC barimo Chairman w’Icyubahiro w’iyi kipe akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga na Chairman, Col. Karasira Richard, kimwe n’abandi benshi mu nzego zitandukanye.

APR FC yasoje inganya na Amagaju 1-1 Amagaju.
APR FC yateruye igikombe cyayo cy a22 cya shampiyona.
Abayobozi bayo bakuru na bo bari bahari barimo na Gen. Mubarakh Muganga.
Imodoka ya APR FC yari yanditseho amagambo “APR FC, Dominating since 1993”
Abafana na bo bari babukereye.

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe