Bruce Melody ni umu Rayon none yanze kuririmba mu gitaramo cy’Umukeba?

Bruce Melodie yari yitezwe mu gususurutsa abantu muri Stade ku birori bya APR FC byo kwishimira Igikombe cya Shampiyona cya 22, ariko ntiyabonetse!

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi ku izina rya Bruce Melodie ntabwo yaririmbye mu birori byo kwishimira Igikombe cya Shampiyona cya 22 ikipe ya APR FC iherutse kwegukana habura iminsi itatu ngo Shampiyona isozwe.

Hari hashize iminsi bivugwa ko kuri iki Cyumweru hari ibirori byo guha igikombe cya Shampiyona ikipe ya APR FC, bizasusurutswa n’abahanzi barimo Bruce Melodie, DJ Toxxyk, Riderman na Chris Eazy.

Mu gihe haburaga amasaha make ngo ibirori nyiri zina bibe , APR FC yatangaje urutonde rw’abahanzi bitabira ibirori byabo batarimo Bruce Melodie; abenshi batangira kubihuza n’uko yaba afana ikipe ya Rayon Sports, bityo akaba yanze kwifatanya na mukeba.

Gusa ibi ntaho bihuriye kuko amakuru yizewe agera kuri KglNews yemeza ko uyu muhanzi yakuwemo kubera kutabasha kumvikana n’itsinda ry’abari gutegura ibi birori, kuko yifuzaga kubakirwa urubyiniro mu gihe bo bitari mu byo bateganyije.

Abateguye biriya birori bavuga Bruce Melodie yari yoherejwe n’umufatanyabikorwa [ PRIMUS ya BRALIRWA], bo batagombaga kumwishyura.

Amakuru yemeza ko abateguye biriya bitaramo batabuze amafaranga yo kwishyuka Bruce Melodie, ahubwo habayemo ubwumvikane buke hagati yabo, Bruce Melodie ndetse n’umufatanyabikorwa.

Uku kubura kwa Bruce Melodie kwatumye birori bisusurutswa n’abarimo Riderman, DJ Toxxyk na Chriss Eazy.

Ikipe ya APR irashyikirizwa Igikombe cyayo kuri iki Cyumweru taliki 12 Gicurasi 2024. Ni Igikombe yegukanye muri uyu mwaka w’imikino, ikaza kugihabwa nyuma y’umukino uyihuza n’Ikipe y’Amagaju kuri Kigali Pele Stadium.

Iki ni igikombe cya mbere APR FC itwaye nyuma yo gusubira kuri politiki yo gukinisha abanyamahanga. Ni ku nshuro ya gatanu yikurikiranya iyi Kipe yambara Umukara n’Umweru itwara Shampiyona kuva mu 2020.

Ni i gikombe cya 22 cya Shampiyona cyegukanywe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu kuva ishinzwe mu 1993 mu gihe yatangiye gukina Shampiyona mu 1995

INKURU BIJYANYE: Udushya 5 tuzaranga ibirori bya APR FC byo kwishimira Igikombe cya Shampiyona cya 22

Bruce Melodie yari yitezwe mu gususurutsa abantu muri Stade ku birori bya APR FC byo kwishimira Igikombe cya Shampiyona cya 22, ariko ntiyabonetse!

Related posts

APR FC irimo abakinnyi bashya yerekeje muri Tanzania ku ntego zo kwerekana ibyo imaze iminsi itetse

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]