BAL4! Imbere ya Perezida Kagame, APR BBC yasezerewe idakiniye muri BK Arena

Imbere ya Perezida Kagame na Bassirou Diomaye Faye wa Senegal, APR BBC yatsinzwe na AS Douanes amanota 79-54, bituma ibura itike yo kuzakina imikino ya nyuma “Finals” ya The Basketball Africa League [BAL] y’umwaka wa 2024 izabera muri BK Arena kuva taliki ya 24 Gicurasi.

Kuri iki Cyumweru taliki 12 Gicurasi, mu nzu y’imikino ya Dakar muri Senegal hakomezaga imikino ya nyuma y’amajojonjora mu Cyerekezo cyiswe Sahara “Conference”; iyi ikaba imikino ibanziriza “PlayOffs” ndetse n’Imikino ya Nyuma.

Mu mukino wo kuri iki Cyumweru, wari wanitabiriwe na Perezida Kagame uri mu ruzinduko muri Senegal ndetse na perezida wa kiriya gihugu, Bassirou Diomaye Faye, Ikipe ya APR BBC yasabwaga gutsinda AS Douanes kugira ngo nibura izabashe gukina imikino ya nyuma, gusa ku rundi ruhande, AS Douanes nay o yasabwaga ibidatandukanye n’ibyo.

Ibi ntibyaje guhira ikipe y’ingabo z’Igihugu, kuko yatsinzwe ndetse irushwa cyane kuko nta gace na kamwe APR BBC yatsinze mu duce tune dukinwa. Agace ka mbere AS Douanes yagatwaye ku manota 23-21, ndetse n’agace ka kabiri ikegukana ku manota 21-10; bityo igice cya mbere kirangira ari amanota 44 ya AS Douanes yari mu rugo ku manota 28 ya APB BBC.

Mu gice cya kabiri, APR yagarukanye integer nke kurushaho, kuko yahise itsindwa agace ka gatatu ku manota 19 kuri 18, aka nyuma igatakaza ku manota 16-8, umukino urangira iwutsinzwe ku giteranyo cy’amanota 79 ya ASDouanes kuri 54 ya APR BBC.

Abakinnyi barimo Axel Olenga Mpoyo watsinze amanota 22, Ntore Habimana watsinze amanota 12, Kapiteni William Robeyns watsinze 9 ndetse na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson watsinze 4 anganya na Dario Hunt; nibo bagerageje kuboneza mu nkangara kenshi ku ruhande rwa APR BBC.

Ku rundi ruhande, Mike Fofana watsinze amanota 27 na kizigenza Harouna Amadou Abdoulaye watsinze amanota 18 bari bazonze APR BBC.

Iyi ntsinzwi yatumye iyi kipe ya APR BBC isezerwa idakinnye imikino ya nyuma. Iyi kandi yabaye ikipe ya mbere yo mu Rwanda ibuze itike gukina imikino ya nyuma ya The Basketball Africa League kuva yatangira kujya ikinirwa i Kigali mu Rwanda kuva muri 2021, dore ko ubu izaba ihakinwa ku nshuro ya kane.

Amakipe yazamutse muri kino Cyerekezo cya Sahara, ni Rivers Hoopers yo muri Nigeria yaje idahabwa amahirwe menshi, ariko yazamutse ari iya imbere nyuma yo gutsinda imikino ine muri itandatu kakinnye, ikurikirwa na Union Sportive Monastirienne itarigeze itsinda umukino n’umwe mu mikino itatu ibanza, ariko ikaza gutsinda itatu yose yo kwishyura.

Ikipe ya AS Douanes yo izabanza ikine za PlayOffs mbere yo kubona itike y’imikinonya nyuma izabera I Kigali, kuko yazamutse ifite intsinzi 3, mu guhe APR BBC ari yo yabaye iya nyuma mu itsinda n’intsinzi ebyiri, zose yabonye mu mikino ibanza.

Perezida Kagame na Diomaye Faye wa Senegal barebye uyu mukino.
APR yasezererewe mu majonjora ya BAL 2024.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda