Abantu bataramenyekana basambanyije umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe barangije banashyinyagurira umurambo we

 Mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Rubengera, mu Mudugudu wa Kigabiro , mu Kagari ka Gisanze, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Kamena 2024,  ahazwi nko ku Ryanyirakabano, hasanzwe umurambo w’umukobwa bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi babanje no kumusambanya.

Aya makuru yamenyekanye nyuma y’uko umwana wo muri kariya gace yagiye kwahira ubwatsi abona uyu mukobwa wari ukunze kuba aryamye hafi y’umuhanda yishwe, ahita asubirayo ajya kubibwira umuyobozi w’Umudugudu. Abageze aho ibi byabereye bavuze ko iruhande rw’umurambo wa nyakwigendera bahasanze udukingiriro dufunguye, n’inkora y’amaraso, bagakeka ko abamwishe cyangwa uwamwishe yaba yabanje kumusambanya.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard, yemeje aya makuru avuga ko batabashije kumenya  igihe uyu mukobwa yiciwe ko ahubwo amakuru bayamenye mu gitondo. Ati “Yishwe muri iri joro amasaha ntabwo twayamenye. Tubimenye muri iki gitondo. Tumaze kubimenyesha komanda wa Polisi, n’umugenzacyaha tugiye kugerayo RIB ikore iperereza.”

Kugeza ubu inzego zibishinzwe zatangiye iperereza, mu gihe umwirondoro wose wa Nyakwigendera utaramenyekana, gusa yakundaga kuvuga ko yitwa Olive, akaba yakomokaga mu murenge wa Gitesi muri aka karere ka Karongi.

Related posts

Ruhango:Umugabo yavuze uburyo yariye inzoka akumva iraryoshye kurusha izindi nyama ,abaturage bikangamo

Ibitero FARDC yagabye i Nyangenzi byasubijwe inyuma ikuba gahu

Amahoro yabonetse, ariko turacyafite Ikibazo gikomeye kandi kirimo gushyira ubuzima bwacu mu kaga_ bamwe mu batuye Minembwe