Espoir FC ishobora kutazakina Icyiciro cya Gatatu

Lomami Frank [N⁰10], Umuvandimwe wa Lomami Marcel utoza Espoir FC, ni umwe mu bakinnyi bakomeye Espoir FC yari yongeyemo.

Espoir FC imaze iminsi mu ruhurirane rw’ibibazo byo guterwa mpaga zitabarika ndetse ikamanurwa muri Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu mu Rwanda nyuma y’uko ikuweho amanota 50 igasigarana 7 yonyine, ishobora kutazagaraga muri icyo cyiciro, ahubwo ikaguma mu cya kabiri.

Nyuma y’uguterana kw’inama eshatu mu bihe bitabdukanye: uhereye ku yazanye umwanzuro wo kwima ikirego cya AS Muhanga ishingiro bitewe n’uko cyari cyatanzwe gikererewe, ukagera ku nama ya kabiri yanzuye kwambura Espoir ububasha bwo gukina imikino ya Kamarampaka “Playoffs” nyuma yo gukurwaho amanota atanu maze igasimbuzwa AS Muhanga,

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 1 Kamena 2024, nyuma y’uguterana kw’inama ya gatatu, iyi kipe yashinzwe mu w’1972 yahawe igihano cyo gukurwaho amanota 50 yasaruye mu mikino 16 Umuzamu Christian Milemba Watanga yakinnye kandi atari yujuje ibyangombwa.

Nyuma yo gusigarana amanota 7, inyuma ya Impessa ifite 16 mu itsinda B, Espoir FC yahise yoherezwa muri Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu mu Rwanda, nyuma y’iminsi mike yizeye kuzamuka mu cyiciro cya Mbere yahozemo ikina imyaka myinshi.

Nubwo bimeze bityo ariko, Espoir FC ishobora kutazakina icyiciro cya Gatatu kuko amakuru KglNews ifite ni uko ikipe imwe mu zakinaga icyiciro cya kabiri mu itsinda B hamwe na Espoir FC, ishobora kutazitabira imikino y’umwaka utaha.

Amakuru yemeza ko Espoir FC ari yo igomba gusigarana uwo mwanya w’iyo kipe itazirabira; bityo tukayibona ikina icyiciro cya kabiri aho kuba icya gatatu yoherejwemo nyuma yo guhamwa n’ibirego yatangiwe na AS Muhanga zari zihanganiye umwanya wo gukina imikino ya Kamarampaka iziganisha mu cyiciro cya Mbere.

Espoir FC yari yabaye iya kabiri mu itsinda B n’amanota 57 aho yari yakatishije itike ya “PlayOffs” hamwe na Vision FC yari iyoboye iryo tsinda.

Espoir FC yahoze yitwa Simba ikinira kuri Stade “Kamarampaka, Rusizi” yari kumwe mu Itsinda B n’amakipe 13 yasoje akurikiranye ayobowe na Vision FC, AS Muhanga, InterForce, Miroplast, Esperance, Sorwathe, Gicumbi, Akagera, United Stars, Ivoire Olympic, na Impessa FC.

Espoir FC ishobora kuzaguma mu Cyiciro cya Kabiri nyuma y’uko ikipe imwe mu zo bari bahuriye mu Itsinda B yaba itanze umwanya wayo.

Related posts

Umutoza Frank Spittler atewe impungenge n’itsinda Amavubi yisanzemo

Yakinnye CHAN, aza mu Ikipe y’umwaka, bamubatiza Thiago Silva: Hura na Omar Gningue utegerejwe muri Rayon Sports

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]