Amavubi i Abidjan ngo “Nimutahe”! [AMAFOTO]

Amavubi i Abidjan yakiranwe urugwiro

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yageze mu Murwa Mukuru Abidjan wa Côte D’Ivoire yakiranwa urugwiro n’Abanyarwanda bari bayitegereje ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki 3 Kamena 2024.

Itsinda rigari ry’abagize Ikipe y’Igihugu bayobowe na Visi Perezida wa kabiri ushinzwe Iterambere na Tekinike muri FERWAFA Mugisha Stone, ni ryo ryakiriwe ku kibuga cy’i Ndege muri Côte D’Ivoire nyuma yo kubanza kunyura i Addis Ababa muri Ethiopie.

Abatoza n’abakinnyi bose uko 21 bahagurukanye ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, Kanombe bose bagezeyo amahoro nk’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA yabitangaje ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere.

Aba bose hamwe na Imanishimwe Emmanuel “Manguende”, Mutsinzi Ange Jimmy, Mugisha Bonheur “Casemiro”, na Rafael York batahagurutse i Kigali, bagomba guhura bakitegura imikino ibiri yo guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na Mexique.

Muri iki gihugu cya Côte D’Ivoire, kuri Stade yitiriwe Félix Houphouët Boigny ni ho ikipe y’Igihugu izakinira umukino wa Gatatu wo mu Itsinda C taliki 6 Kamena 2024, aho izacakirana n’Ibitarangwe bya Bénin mbere gato kwakirwa na Lesotho muri Afurika y’Epfo taliki ya 11 Kamena 2024.

U Rwanda ruyoboye itsinda rya Gatatu n’amanota ane, rukaba rukurikiwe na Afurika y’Epfo n’amanota 3, Nigeria n’amanota 2 inganya na Zimbabwe, Lesotho n’inota rimwe ndetse na Bénin.

Amavubi i Abidjan yakiranwe urugwiro 
Omborenga Fitina, Manzi Thierry na Ntwali Fiacre bahagaze neza mu Murwa Mukuru Abidjan

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda