Abana 4 bishwe n’ impanuka ikomeye. Dore icyo bari bagiye gukora kiratangaje. Inkuru irambuye

Ni inkuru y’ abana bane bari mu kigero cy’ imyaka 19, 17, 16 na 14 cy’ amavuko bose bapfiriye mu impanuka ikomeye cyane nyuma y’ uko bari bamaze kwiba imodoka bashaka gukora amashusho yo gushyira ku rubuga rwa Tik Tok mu mahiganwa( guhangana ) mu byiswe ” kia Challenge”.

Ikinyamakuru The New York Post dukesha ino nkuru cyatangaje ko abana bane bo muri Leta Zunze Ubumwe za America bapfiriye mu impanula ikomeye yaberete mu mujyi wa Buffalo , nyuma yo kwiba imodoka yo mu bwoko bwa Kia bashaka gukora amashusho agezweho ku rubuga rwa Tik Tok , yiswe ” Kia Challenge”.

Iki kinyamakuru kivuga ko abana barimo Marcus Webster w’imyaka 19 ,Swazine Swindle, 17, Kevin Payne, 16, ndetse na Ahjanae Harper, 14,bapfiriye mu mpanuka kuwa mbere mu gitondo ubwo bageraragezaga gukora amashusho yo gushyira ku rubuga rwa Tik Tok, icyakora bakaza kugongana n’indi modoka bikabaviramo urupfu, kimwe mu byababaje benshi ni uko Ahjanae Harper, w’imyaka 14 nta minsi yari ishize yibarutse umwana w’umukobwa ndetse ngo uyu mukobwa akaba yiteguraga kwizihiza isabuku y’imyaka 15 ku itariki ya 1 Ugushyingo 2022.

Umuryango we ukaba wahise usaba abatuye isi mu gufasha guherekeza no gushyingura mu cyubahiro umwana wabo ,babinyujije ku rubuga rwa Go Fundme ,aho uyu muryango uvuga ko ukeneye byibura ibihumbi 15,000 by’amadorari ni ukuvuga miliyoni 15 Frw.

The New York Post ivuga ko kugeza kuri ubu muri America hakomeje ubujura bw’imodoka zo mu bwoko bwa Hyundai na Kia zirikwibwa ngo zifashishwe muri “Kia Challenge” ikomeje guca ibintu ku rubuga rwa TikTok.Icyakora abayobozi batandukanye bakaba baburiye urubyiruko barubwira ko ari ntampamvu yo kwishora mu byaha nk’ibi ku mashusho adafite uyitayeho cyangwa atazamara igihe akibagirana, hakagerwaho ibindi.

Related posts

Iyo umaze igihe ntacyo ukora uba urimo guta umwanya_ Umwe mu bagororerwa mu kigonkororamuco

Perezida Kagame yagaragaje Latvia nk’umufatanyabikorwa mwiza kandi ufite ibyo ahuriyeho n’u Rwanda

Hari umuyobozi wo mu karere ka Ruhango ufungiwe mu nzererezi