Amakuru Mashya: Teritwari ya Rutschuru yose yamaze kujya mu maboko ya M23. Inkuru irambuye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Ukwakira 2022, nibwo hazindutse havugwa amakuru y’ uko umujyi wa Rutschuru uherereyemo  ibiro bikuru bya bya Teritwari wamaze kujya mu maboko y’inyeshyamba za M23 bivuze ko iyi ntara iri mu maboko yabo.

Umunyamakuru wa Rwandatribute uri Kiwanja yemeje ayo makuru avuga ko Inyeshyamba za M23 zinjiye mu mujyi wa Rutschuru mu masaha ya saa mbiri zijoro nta mirwano yabaye kuko abasilikare ba Leta bari bahunze uyu mujyi berekeza ahitwa Kicanga.

Isoko yamakuru ya Rwandatribune dukesha ino nkuru iri ahitwa Nyongera yavuze ko umujyi wa Kiwanja n’ibice bihakikije Cyane ahitwa Burayi naho hamaze gufatwa n’inyeshyamba za M23,ubu imirwano ikaba Isa naho yahagaze.

Ifatwa rya Rutschuru rije ryiyongera ku tundi duce twa Kitagoma, Karambo na Busanza, ubwo twandikaga iyi nkuru biravugwa ko imirwano irikwerekeza mu gace ka Kibumba ni muri Km10 werekeza mu mujyi wa Goma.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.