Umutoza w’umunyabigwi yatumye benshi bacika ururondogoro nyuma yo kuvuga ikipe ifite amahirwe menshi yo kuzegukana igikombe cya shampiyona mu Rwanda

Umutoza wa Rwamagana City, Ruremesha Emmanuel avuga ko Rayon Sports ari yo aha amahirwe yo kwegukana shampiyona ya 2022-23.

Ruremesha Emmanuel watoje amakipe arimo Rayon Sports, Mukura VS n’andi yemeza ko ikipe ye itari mu makipe arwanira igikombe nk’uko abantu n’ubundi babikeka.

Mu mboni ze abona shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2022-23, nyuma y’umunsi wa 6 amakipe aha amahirwe yo kuyegukana ari 4 ari yo Rayon Sports, AS Kigali, Kiyovu Sports na APR FC.

Nyuma y’umukino w’umunsi wa 6 yatsinzwemo na Police FC 1-0 uyu munsi, yavuze ko Rayon Sports nk’ikipe imaze gutsinda imikino yayo uko ari 5, ari yo abona yaha amahirwe kurusha izindi.

Ati “ibyo ari byo byose biragaragara hari Rayon Sports ifite imbaraga, hari AS Kigali ivuye mu marushanwa izatanga akazi ifite n’abakinnyi bakomeye […] Rayon Sports ubona ko ifite gato ibarusha niba igejeje iyi mikino itaratsindwa kandi Rayon Sports yo icyiza cyayo iyo yatsinze ba bafana ba yo kuriya baza kuyishyigikira bitera imbaraga abakinnyi. “

Kiyovu Sports ngo ishobora kuzagorwa n’amikoro gusa. Ati “hari Kiyovu Sports ni ikipe nziza cyane, gusa na yo ikibazo gishobora kuzagaragara ni amikoro kuri Kiyovu ariko numvise no muri AS Kigali kizamo.”

APR FC nubwo ikinisha abakinnyi b’abanyarwanda ngo ntiyayirenza ingohe. Ati “Nubwo ifite abakinnyi b’abanyarwanda, nubwo tutayiha amahirwe ariko ikinyabupfura cy’abayobozi ba yo, igitsure ihoza kuri bariya bakinnyi no kuba babona ibyo ibagomba ku gihe nabyo biyiha amahirwe ku gikombe. Ayo ni yo makipe mpa amahirwe ku gikombe. “

Rayon Sports ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 15 mu mikino 5 imaze gukina aho itaratsindwa n’umwe, Kiyovu Sports imaze gukina imikino 6 ifite amanota 13, yatsinze 4, itsindwa umwe inganya 1 ni yo ya kabiri. APR imaze gukina imino 5 ifite amanota 10, yatsinzemo imikino 3 inganya 1 itsindwa umwe ni iya 5. AS Kigali yo imaze gukina imikino 3 yose yarayitsinze.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]