Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Amakuru mashya: M23 yatangiye kurasa ibisasu byo mu bwoko bwa roketi ku ngabo za MONUSCO, inkuru irambuye

Nk’ uko byatangajwe n’ umuryango w’ abibumbye wavuze ko ingabo z’ amahoro ziri mu burasirazuba bwa Congo zatabaje ko zarashweho ibisasu byo mu bwoko bwa roketi n’ inyeshyamba za M23 zikomeje imirwano muri iki gihugu.

Ntamakuru aratangaza y’ abantu bahitanwe n’ ibyo bisasu cyangwa ngo bibakomeretse byatewe mu birindiro bya Munisco biri mu Karere ka Kibindi mu Ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru.

Loni yamaganye icyo gitero mu kigo cyabo. Mu ntangiriro z’ iki cyumweru , ingabo za Congo zongeye kwigarurira imidugudu yo muri ako gace nyuma y’ imirwano ikaze yatsimbuyemo inyeshyamba za M23.

Kuva mu kwezi kwa Mata imirwano hagati y’ ingabo za Leta n’ umutwe wa M23 hamaze kubarurwa abaturage barenga ibihumbi 175 bahunze bava mu byabo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Kamena 2022, nibwo umuyobozi mukuru w’ingabo za Monusco yabwiye akanama gashinzwe umutekano k’umuryango w’abibumbye ko umutwe wa M23 ari umutwe ukora nk’ingabo zisanzwe zifite ubushobozi bwo kuba zanatsinda ingabo za  Monusco.

Related posts