Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Akumiro! Nyagatare bapfuye Sim Card umwe ahasiga ubuzima

Mu Murenge wa Matimba, Akarere ka Nyagatare, habayeho ubushyamirane bwaturutse ku Sim Card, bikurikirwa n’imirwano yasize umuntu umwe ahasize ubuzima.

Nyakana Ally, w’imyaka 38, ni we witabye Imana nyuma yo gushyamirana na bagenzi be babiri, Ngendahimana na Iyakaremye. Aba bombi bahise batabwa muri yombi, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagatare.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Matimba, Ukwishatse Ignace, yemeje iby’aya makuru, avuga ko intandaro y’uru rupfu ari amakimbirane yaturutse kuri Sim Card. Yagize ati:

“Umuturage witwa Nyakana yapfuye biturutse ku makimbirane yagiranye na bagenzi be bapfa Sim Card. Twakurikiranye intandaro y’uru rupfu dusanga ari ibintu byashoboraga kuganirwaho ntibigere ku gukimbirana.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya birinda kwiyemera n’umujinya mu gihe bagize ibibazo, ahubwo bakagana inzego zibishinzwe kugira ngo zibafashe gukemura amakimbirane mu mahoro.

Abari ahabereye ubu bushyamirane na bo bavuga ko byabatunguye, kuko aba bantu batangiye baganira bisanzwe. Mugabo Daniel, umwe mu baturage, yagize ati:

“Byatubereye amayobera, abantu batangiye ubona nta bibazo bikomeye bafitanye, ariko bigeze aho batangira gutongana bapfa Sim Card y’amafaranga 500. Nyuma tubona barwana, ndetse umwe ahita apfa.”

Abaturage basabye bagenzi babo kwirinda amakimbirane adafite ishingiro, ahubwo bakajya bakemura ibibazo mu nzira z’ubwumvikane.

Related posts