Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abaturage bari guhunga, Abagabo ntibakirarana n’abagore babo kubera ubwoba bw’imizimu

Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y’ abaturage bo mu gace ka Tororo , bari guhunga ako gace batinya kwibasirwa n’ imizimu bakeka ko bayitezwa na bagenzi babo baba bakorana n’ itsinda rikunze guhuzwa na rusifero, Illuminati nk’ uko Abayobozi bo muri ako gace babivuga.

Aba baturage batangaje ko bari kwibasirwa n’ imizimu ku buryo abagabo n’ abagore bari kuba abanyarugomo, abana ku ishuri bakitwara nabi ku buryo birukanwa. Ibi bituma bakeka ko haba hari bagenzi babo bayobotse Illuminati, bashaka ubukire.

Cayimani wa kimwe mu cyaro cyaho cyitwa Wakasiki , Opieka Opendj Ojwang, yatangaje ko ako gace katewe n’ imizimu ( emisambwa). Ati“ Imizimu yateye abantu muri aka gace bashya ubwoba ku buryo bamwe bahunze bagakiza ubuzima bwabo.

Opieka avuga ko ibi byatumye bamwe mu bahatuye bakeka ko hari bagenzi babo baba baragiye muri Illuminati bashaka ubukire. Yabwiye Dail Monitor ati“ Abana benshi ntibakijya ku ishuri kuko iyo bagezeyo bahita baba abanyarugomo , bagahita birukanwa”.

Mu masengesho yo kubisabira , abagore bavuze ko hari igihe bakoreshwa n’ iyi myuka mibi. Iki kibazo cyari giherutse mu gace ka Fungwe , Magola muri Budama.

Ubuyonozi buvuga ko abakekwaho koherereza bagenzi babo imyuka mibi bazakurikiranwa byemewe n’ amategeko.

Related posts