Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mu nzove Rayon sports yakoze imyitozo yanyuma yaranzwe n’amacenga n’amapoto ya Rutahizamu Paul were bitegura Vipers kuri Rayon day. AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13Nyakanga 2022, Ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ikakaye yitegura rayon day na ’saison’ ya 2022/2023 yari yiganjemo abakinnyi b’abanyarwanda noneho abanyahanga baba babaruhukiije bakina mu give cya kabiri.

Ni imyitozo yatangiye saa cyenda n’igice, iyoborwa na Haringingo Francis nk’umutoza mukuru na Rwaka Claude umwungirije.

Imyitozo yo kuri uyu wa Gatandatu yibanze ku yo kubongerera ingufu no kureba ko bagiye guhura nikipe ya vipers isa naho imaze igihe mu myitozo.

Muri iyi myitozo mu byukuri ni imyitozo yanyuma yaranzwe n’amacenga n’amapoto ya Rutahizamu Paul were wahise yigarurira abafana.

Ni imyitizo yakozwe n’abakinnyi biganjemo abashya b’abanyarwanda kuko abenshi b’abanyamahanga b’iyi kipe  bari basa nabananiwe gusa baje gukoreshwa mu give cya kabiri mu myitozo.

Mu bakinnyi babanyamahanga bigaragaje muri iyi myitozo  harimo Onana Leandre Willy Essombe, Musa Esenu, Samuel Ndizeye. Osalue Rapfael ,aboubakar Traore na Paul were wigaruriye abakunzi biyi kipe munzove.

Ngendahimana Eric we ntiyakoranye n’abandi kuko yasabye uruhushya rwo kujya gukemura ibibazo byo mu muryango.

Nyuma y’iyi myitozo, Haringingo Francis Christian, yavuze ko ashaka kuzegukana Igikombe cya Shampiyona n’icy’Amahoro.

Umutoza Haringingo watangiye akazi nyuma yo kuva muri Kiyovu Sports, yavuze ko yizeye ko abandi bakinnyi barimo abari mu makipe y’ibihugu byabo bazasanga bagenzi babo vuba mu gihe Ngendahimana Eric yasabye uruhushya kubera ibibazo byo mu muryango.

Ati “Imyitozo kuri njye navuga ko itari myiza cyane, ariko ntiyari mibi urebye abakinnyi baje, nasanze urwego rwabo rw’imbaraga ruri hasi no hagati na hagati. Ubu dufite akazi gakomeye mu cyumweru gikurikiraho, mwabonye ko twatangiye dukora ibizamini, tureba uko abakinnyi bahagaze. Ubu nanjye nagize igitekerezo, nabonye icyo gukora ku buryo mu kwezi gutaha twaba dufite ikipe ishobora gukina n’imikino ya gicuti.”

Agaruka ku bakinnyi bashya iyi kipe yaguze, Haringingo yavuze ko ataragira umwanya uhagije wo kubabona ariko akurikije uko asanzwe abazi, yizeye ko bazitwara neza.

Ati “Sindabona umwanya wo kubareba neza kuko uyu munsi twakoze ku mupira gake tugira ngo turebe uko bahagaze mu bijyanye n’imbaraga.”

Ku bijyanye n’intego afite muri uyu mwaka agiye gutozamo Rayon Sports, Haringingo yagize ati “Intego zanjye ni ugutwara ibikombe byose, ni ukuvuga icya Shampiyona n’icy’Amahoro.”

Yakomeje agira ati “Mu mwaka ushize twashoboye gukora ibishoboka byose ariko tubura igikombe habura gato. Nibwira ko ari inararibonye twagize. Urebye ikipe dufite, uburyo turi gukora, abakinnyi dufite n’abo tugiye kuzana ndizera ko intego zacu zishoboka.”

Haringingo amaze imyaka itanu muri Shampiyona y’u Rwanda aho yanyuze mu makipe arimo Mukura Victory Sports yahesheje Igikombe cy’Amahoro mu 2018, Police FC na Kiyovu Sports yaherukaga gufasha kuba iya kabiri muri Shampiyona.

Related posts