Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

KIGALI:Irondo ryivanze n’abajura! Babiri barashwe ubwo bari bitwikiriye ijoro [MENYA IMPAMVU]

Ibisambo bibiri byarasiwe hamwe n’inzego z’umutekana ubwo byari bivuye kwiba mu baturage maze bisanga inzego z’umutekana ziri maso nabyo byari byigize abashinzwe umutekano.

Iyi ni inkuru ishingiye ku bisambo byitwikiriye ijoro bikajya kwiba birangira bihasize ubuzima nyuma yo gushaka gucika abashinzwe umutekano.

Mubyukuri Ibi byabaye mu gitondo cyo ku cyumweru hashize tariki ya 15 Gicurasi 2022, aho ibi bisambo bafashwe n’inzego z’umutekana ariko bigashaka kuzirwanya.

Nkuko bisobanurwa neza Ubwo ibi bisambo byafatwaga byashatse kurwanya inzego z’umutekana n’uko birangira birashwe n’inzego z’umutekana nyuma yo kugerageza kurwanya  abashinzwe umutekano bo muri aka gace.

Nyuma yo kurasa ibi bisambo, babisanganye intwaro gakondo bakoresha mu gihe baba bari kwiba abaturage bagiye batandukanye.

Abaturage bishimiye iki gikorwa cyakozwe n’inzego z’umutekana dore ko ngo ibi bisambo byari bimeze igihe kinini bibazengereza aho byabahohoteraga ndetse bikanabiba itwabo byigize abashinzwe umutekano.

Ibi bisambo bikimara kuraswa imodoka ya polisi itwara imirambo niyo yatwaye ibyo bisambo ku bitaro mu gihe urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB yasigaye iri gukora iperereza.

Nkuko bisobanurwa nabatuye muri aka gace ngo ibi bisambo bisanzwe biza byigize anashinzwe umutekano bigasahura abaturage.

Umwe mu bayobozi bo muri aka gace bwavuze ko iki kibazo cyari kizwi ahubwo bari bamaze iminsi biga kuburyo bazabafata neza ati “none tubigezeho”.

Related posts