Korali Sayuni yo mu Itorero rya ADEPR Cyahafi yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ibibindi n’Imuri (Gidiyoni)”, ishingiye ku nkuru yo muri Bibiliya ivuga uburyo Imana yakoresheje Gidiyoni n’ingabo ze mu gutsinda Abamidiyani, ikoresheje ibikoresho bitari bisanzwe bifatwa nk’intwaro z’intambara.
Abagize iyi korali basobanuye inkomoko y’iki gihangano, impamvu bahisemo kugaruka ku nkuru ya Gidiyoni ndetse n’ubutumwa bifuzaga kugeza ku bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Banatangaje ko iyi ndirimbo ari iya mbere mu zindi eshanu bamaze gutegura, zose zikaba ziteguye gusohoka.
Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bushingiye ku mbaraga z’Imana n’uburyo ishobora kurwanirira abayizera, kabone n’iyo yaba ikoresheje ibintu abantu babona nk’ibisanzwe cyangwa bidafite agaciro gakomeye.
Abagize Sayuni Choir babwiye KGLNews ko bahisemo iyi nsanganyamatsiko kugira ngo bagaragaze ko Imana ishobora gukoresha n’ibintu bisa nk’ibisuzuguritse mu maso y’abantu kugira ngo isohoze umugambi wayo.
Bati: “Iyi nsanganyamatsiko y’ibibindi n’imuri twarayihisemo kugira ngo tugaragaze ko Imana ishaka kurwanirira ubwoko bwayo ishobora kwifashisha n’intwaro zigaragara nk’izisuzuguritse. Ikindi, twifuzaga kwibutsa abantu imbaraga z’Imana n’uburyo irwanirira ubwoko bwayo.”
Inkomoko y’igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo
Abagize iyi korali bavuze ko igitekerezo cyo gukora indirimbo “Ibibindi n’Imuri (Gidiyoni)” cyaturutse ku ikorasi bari basanzwe baririmba yitwa “Ibibindi n’Imuri”. Bamaze kubona ubutumwa bwihariye buyikubiyemo n’akamaro yashoboraga kugira mu buzima bw’abakirisitu, bahisemo kuyagura bayikoramo indirimbo yuzuye.
Intego yabo yari iyo kugeza ubwo butumwa ku bantu benshi kurushaho, binyuze mu gihangano cy’umuziki gishingiye ku nkuru yo muri Bibiliya. Ni muri ubwo buryo ikorasi bari basanzwe baririmba yahindutse indirimbo yuzuye, ifite ubutumwa bwibanda ku kwizera Imana no kuyishingikirizaho.
Mu kwandika iyi ndirimbo, bifashishije inkuru ya Gidiyoni iboneka mu gitabo cy’Abacamanza, kuva ku gice cya Gatandatu kugeza ku cya Munani. Iyo nkuru igaragaza uburyo Imana yahamagaye Gidiyoni ikamukoresha mu guhangana n’Abamidiyani bari barateje Abisirayeli ibibazo.
Nubwo Gidiyoni yari ahanganye n’ingabo nyinshi, Imana yamuhaye amabwiriza yihariye, imusaba kugabanya ingabo ze kugeza asigaranye abarwanyi 300 gusa. Ibyo byari ukugira ngo bigaragare ko intsinzi itaturutse ku bwinshi bw’ingabo cyangwa imbaraga z’abantu, ahubwo ko yaturutse ku Mana.
Mu rugamba, Gidiyoni n’ingabo ze bifashishije ibibindi, imuri n’amahembe nk’uko Imana yari yabibategetse. Igihe bakurikizaga amabwiriza bahawe, ingabo z’Abamidiyani zagize urujijo, bituma zitsindwa.
Ni iyi nkuru Sayuni Choir yahisemo guheraho mu gukora indirimbo yayo, igaragaza ko Imana ishobora gukoresha uburyo abantu batatekereza kugira ngo irwanirire abayizera.
Bavuga ko batigeze bahura n’imbogamizi zikomeye mu kuyitegura
Ku bijyanye n’imbogamizi bahuye na zo mu gihe cyo gutegura iyi ndirimbo, abagize Sayuni Choir bavuze ko zitari nyinshi, kuko bari bamaze igihe bafite icyifuzo cyo gukora iki gihangano.
Banashimye uruhare rw’abaterankunga babo, bagaragaza ko na bo bashyigikiye iki gikorwa, bityo bikaborohera gushyira mu bikorwa igitekerezo bari bamaze igihe bafite.
Sayuni Choir ifite izindi ndirimbo eshanu ziteguye
Uretse iyi ndirimbo imaze gushyirwa hanze, Sayuni Choir yatangaje ko ifite n’izindi ndirimbo eshanu zamaze gutunganywa, zose zikaba ziteguye. Ibi bivuze ko “Ibibindi n’Imuri (Gidiyoni)” ari iya mbere mu ndirimbo esheshatu iyi korali yateguye.
Iyi gahunda igaragaza ko iyi korali ifite intego yo gukomeza gusangiza abakunzi bayo ibihangano bishya, bigamije kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi binyuze mu muziki wa Gospel.
Abagize iyi korali kandi batangaje ko mu mwaka wa 2027 bateganya gukora ibiterane binini ndetse na concert, mu rwego rwo gukomeza umurimo w’ivugabutumwa no guhura n’abakunzi bayo mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana.
Ibyo bikorwa bizaba ari andi mahirwe yo kugeza ku bantu benshi ubutumwa buri mu ndirimbo zabo no gukomeza guteza imbere impano z’abagize iyi korali.
Kugeza ubu, indirimbo “Ibibindi n’Imuri (Gidiyoni)” yamaze gushyirwa ku rubuga rwa YouTube, aho abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bashobora kuyireba no kuyumva.
YIREBE HANO:
