Umuhanzi Ndaruhutse Hope yashyize hanze indirimbo nshya yise “Umukuru w’Ingabo”, igaruka ku butumwa bwo kwizera Imana no gukomera ku byiringiro mu gihe umuntu ahuye n’ibigeragezo n’imbogamizi z’ubuzima.
Iyi ndirimbo ishingiye ku butumwa bwo muri Bibiliya, by’umwihariko mu gitabo cyo Kuva 14:14, aho Abisirayeli bari bageze mu bihe bikomeye ubwo bavaga mu Misiri, bakisanga imbere y’inyanja Inyuma yabo hakaba ingabo zabakurikiraga.
Muri ibyo bihe, Uwiteka yabahumurije ababwira gutuza no gutegereza agakiza ke. Ubu butumwa ni na bwo Ndaruhutse Hope yifashishije agaragaza ko Imana ishobora kurwanirira abayiringiye mu bihe bigoye.
Indi mirongo ya Bibiliya igarukamo ni Nehemiya 4:17, ivuga ku murimo wo kubaka inkike. Ibi bigaragarira mu gitero cy’indirimbo aho agira ati: “Nzazamuka nubake inkike z’amarembo, kuko si jye urwana, ahubwo uri muri njye ni we urwana.”
Yatangiye gukora indirimbo ze bwite mu 2022
Ndaruhutse Hope avuga ko urugendo rwe rwa muzika yarutangiriye mu ma korali atandukanye, ariko atangira gukora indirimbo ze bwite mu buryo bugaragara mu Kuboza 2022, ubwo yari afite igikorwa cyihariye yari yateguye.
Mu mbogamizi yahuye na zo mu rugendo rwe rwa muzika, avuga ko ubushobozi bw’amafaranga bwagiye bumubuza gukora ibikorwa bimwe na bimwe mu gihe yabaga abyifuza.
Nubwo bimeze bityo, akomeza gukora umuziki ugamije kugeza ku bantu ubutumwa bwiza no kubafasha gukomeza kwizera Imana.
Akura ibitekerezo by’indirimbo mu bihe bitandukanye
Uyu muhanzi avuga ko ibitekerezo by’indirimbo ze akenshi bimugeraho atabiteguye. Hari ubwo aba ari mu materaniro, asenga, asoma Ijambo ry’Imana cyangwa ari mu nzira, akumva igitekerezo cy’indirimbo kimujemo.
Iyo bibaye, ahita akoresha telefone ye akandika cyangwa akabika igitekerezo mu majwi, kugira ngo azagitunganye neza igihe abonye umwanya.
Ibi bigaragaza uburyo Ndaruhutse Hope afata ibihe bitandukanye by’ubuzima n’ibyo asoma muri Bibiliya nk’isoko y’ibitekerezo bimufasha mu bihangano bye.
Akorera umurimo w’Imana mu matorero abiri
Ndaruhutse Hope avuga ko asengera muri Jerusalem International Gospel Church, ariko akanafasha muri ACK St. James Cathedral, aho akunze kuba ari kubera inshingano zo gutoza amajwi.
Avuga ko uruhare rwe mu murimo w’Imana ari ugufatanya n’abandi kugira ngo ibikorwa byayo birusheho kunozwa no gukorwa mu buryo buboneye, butagira umugayo.
Afite indi mishinga y’indirimbo agiye gushyira hanze
Ndaruhutse Hope avuga ko afite imishinga myinshi ya muzika, harimo indirimbo yamaze gukorera muri studio akaba ari no mu nzira zo kuzishyira hanze.
Yijeje abakunzi be ko mu gihe kiri imbere bazamenya ibindi bihangano azakomeza kubagezaho.
Mu byo yifuza kugeraho binyuze mu muzika we, harimo kuba ikiraro gifasha abandi, kurushaho gukundisha abantu Imana no gukora ibitaramo mu migabane itandukanye y’isi.
Yemeza ko intego nyamukuru y’umuziki we ari ukwamamaza Kristo, bityo akaba yifuza ko indirimbo ze zakomeza kugeza ku bantu ubutumwa bubafasha gukomera mu kwizera.
Mu butumwa yagenewe abakunzi be, Ndaruhutse Hope yabashimiye kuba bakomeje kumuba hafi, avuga ko abizirikana kandi abakunda cyane.
Indirimbo ye nshya “Umukuru w’Ingabo” ni imwe mu bihangano akomeje kugeza ku bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, agamije kubibutsa ko mu bihe bikomeye bakwiye gukomeza kuyiringira.
Reba indirimbo “Umukuru w’Ingabo” kuri YouTube
