Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukorera umuziki mu Burundi, Moses Nshimirimana, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ubirimwo Yesu”, agamije gukomeza imitima y’abanyura mu bihe bikomeye no kubibutsa ko badakwiye kwiheba igihe cyose bakiri kumwe na Yesu.
Uyu muhanzi avuga ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse ku bihe bikomeye yanyuzemo, aho yumvaga yarabuze inzira n’icyo yiringira. Avuga ko muri ibyo bihe yabonye ukuboko kw’Imana, bikamwibutsa ko nubwo umuntu yaba atakibona uko ava mu bibazo, iyo yizeye Yesu atagomba gutakaza icyizere.
Moses Nshimirimana asobanura ko yahisemo kuyita “Ubirimwo Yesu” kuko yemera ko aho Yesu ari, haba hari inzira yo kuva mu bikomeye, kandi ko ibitangaza, ubuhamya n’intsinzi bishobora kugaragara.
Yagize ati: “Icyatumye nyandika ni uko nabonye Imana mu bihe nari nihebye, ntabona inzira. Icya kabiri ni ugukomeza uwari mu bihe bikomeye, kugira ngo atagira ubwoba kuko afite Yesu, kandi iyo ahari ibihe birahinduka.”
Uyu muhanzi avuga ko ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo ari ugushishikariza abantu kudacika intege cyangwa ngo bihebe bitewe n’uburemere bw’ibibazo barimo. Yibutsa ko Imana ishobora guhindura ibihe umuntu arimo, ndetse n’aho abantu babona ko ibintu byarangiye, Imana ishobora kongera gutanga ubuzima n’icyizere.
Ibyamugoye mu gutegura indirimbo
Moses Nshimirimana avuga ko kimwe mu byamugoye mu gukora “Ubirimwo Yesu” ari ukuyuzuza, kuko yatangiye ari agace gato k’indirimbo, kazwi nka chorus. Icyakora, we n’abo bakoranye bashoboye kubona amagambo ahuza n’ubutumwa buri muri ako gace, bituma indirimbo yuzura.
Yasobanuye ko yifuza ko abantu bazajya bayumva bibuka ko ibigeragezo bidakwiye kubambura ibyiringiro, ahubwo ko bakwiye gukomeza kwizera Imana no mu bihe bigoye.
Ati: “Icyo abakunzi bacu bazirikana ni uko igihe cyose uri mu bihe bigoye, ukaririmba iyi ndirimbo, ibitangaza bishobora gukorwa. Irimo ubutumwa bukomeye bugaragaza ubuhangange bw’Imana hejuru y’ibibazo n’ibigeragezo umuntu ashobora kuba arimo.”
Ni intangiriro y’izindi ndirimbo nyinshi
Uyu muhanzi avuga ko “Ubirimwo Yesu” ari yo ndirimbo ibimburira izindi nyinshi yateguye gusangiza abakunzi be mu minsi iri imbere.
Yatangaje ko afite n’indi mishinga y’indirimbo zirimo gukorwa, ndetse ko ateganya gusohora izindi mu mezi make ari imbere. Yanavuze ko ari gutegura umuzingo w’indirimbo icyenda (9) zafashwe mu buryo bwa live recording, uteganyijwe gufatwa ku wa 18 Ukwakira. Avuga ko izo ndirimbo niziyongeraho izindi yateguye, abakunzi be bazasangira indirimbo 11 muri rusange.
Moses Nshimirimana yasabye abakunzi b’umuziki we gukurikira no kwiyandikisha (subscribe) kuri shene ye ya YouTube, kugira ngo bazajye babasha kubona indirimbo nshya azajya ashyira hanze. Avuga ko afite indirimbo nyinshi yanditse, zifite ubutumwa bwo kuramya no guhimbaza Imana, kandi ko yifuza kuzisangiza abakunzi b’umuziki wa Gospel n’amatorero atandukanye.
Yiyemeje gufasha abatishoboye
Uretse ibikorwa bye bya muzika, Moses Nshimirimana avuga ko afite n’umushinga wo gufasha abatishoboye, barimo imfubyi, abapfakazi n’abana bo mu muhanda, binyuze mu kubagezaho ubutumwa bwiza no kubafasha mu buzima bwabo.
Ni igikorwa avuga ko yiyemeje binyuze mu muryango yashinze witwa We Are Blessed to Bless Ministry, ugamije gufasha abandi no kubagezaho ubutumwa bw’Imana.
Mu gusoza, Moses Nshimirimana yibukije abakunzi be ko ibigeragezo bidakwiye gutuma umuntu yiheba, ahubwo ko akwiye kwemera kubinyuramo yizeye Imana.
Yashimangiye ko iyo Yesu ari kumwe n’umuntu, adakwiye gutwarwa n’ubwoba, kuko atari we urwana intambara wenyine, ahubwo ko agomba gukomeza kwizera ko Imana itamutererana.
Indirimbo “Ubirimwo Yesu” ni ubutumwa bwo gukomeza abacitse intege, kubibutsa ko ibihe bigoye bitazahoraho no kubashishikariza gukomeza kwizera Imana n’igihe batabona inzira iri imbere.
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA MOSES YISE UBIRIMWO YESU
