Korali Ababibyi ikorera muri ADEPR Remera yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Intsinzi Yacu’, igaruka ku rupfu n’izuka rya Yesu Kristo ndetse n’intsinzi abamwizera babonera muri we.
Iyi ndirimbo yakozwe mu rwego rwo gukomeza gutangaza Ubutumwa Bwiza, yibutsa abakristo ko Yesu Kristo yatsinze urupfu akazuka, bityo abamwizera bakagira ibyiringiro by’ubugingo.Ubutumwa bukubiye muri ‘Intsinzi Yacu’ bushingiye ku rupfu n’izuka rya Yesu Kristo, aho Ababibyi Choir ishimangira ko urupfu rutabashije kumutsinda kuko yarazutse.
Mu gice cy’ingenzi cy’iyi ndirimbo, baririmba bati: “Intsinzi yacu yabonetse ubwo Umwami wacu Yesu yaneshaga urupfu akazuka. Yesu nta wuri mu mva, yarazutse, Amen.”Ni ubutumwa buhamagarira abizera gukomeza kwizera Kristo, bashingiye ku ntsinzi yabonetse binyuze mu kuzuka kwe.
Ababibyi Choir yatangiye umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo mu mwaka wa 2000, itangirana n’abaririmbyi bari hagati ya 10 na 15.Mu myaka irenga 25 imaze ikora uyu murimo, iyi korali yaragutse, ubu ikaba ifite abaririmbyi barenga 120.
Muri bo harimo urubyiruko ndetse n’abantu bakuru bubatse, bakomeje guhurira hamwe mu kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo.Ababibyi Choir ikorera muri ADEPR Remera, hafi ya BK Arena, mu Murenge wa Remera.Mu myaka imaze ikora, iyi korali yakomeje umurimo wo kugeza ku bantu ubutumwa bushingiye ku Ijambo ry’Imana, ibinyujije mu ndirimbo.
Uretse gukomeza gukora indirimbo zigenewe abakristo bo mu Rwanda, Ababibyi Choir ifite umugambi wo kwagura aho ubutumwa bwayo bugera.
Iyi korali yifuza ko indirimbo zayo zazagera no mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba. Ikaba inateganya gukora indirimbo mu ndimi zitandukanye, kugira ngo Ubutumwa Bwiza bugere ku bantu benshi.
Dr. Tuyishime Samuel, umuririmbyi muri Ababibyi Choir akaba anashinzwe itangazamakuru muri iyi korali, yavuze ko intego yabo ari ugukoresha impano bafite mu kugeza ubutumwa bwa Yesu Kristo ku bantu benshi.Ati: “Intumbero yacu rero ni ukuvuga Ubutumwa Bwiza, tukaba dushaka no gukora indirimbo mu zindi ndimi zitandukanye mu rwego rwo kumenyekanisha inkuru y’agakiza ka Yesu Kristo.”
Uyu mugambi uri mu rwego rwo kwagura umurimo w’ivugabutumwa Ababibyi Choir ikora, ku buryo ubutumwa buri mu ndirimbo zabo bwagera ku bantu benshi hirya no hino muri Afurika ndetse no ku isi.
Indirimbo ‘Intsinzi Yacu’ yanditswe kandi itunganywa na Ababibyi Choir.Amajwi yayo yatunganyijwe na Benjamin, mu gihe Jean Nicola K. yakoze subtitles zayo.Mu bacuranzi bagize uruhare mu ikorwa ry’iyi ndirimbo harimo Irumva, Nehemie, Asaph, Joel na Sloppy.Amashusho yayo yayobowe na Ten Lee – Ten Frames.
Ababibyi Choir ivuga ko ikomeje gushyira imbaraga mu gukora indirimbo zishingiye ku Ijambo ry’Imana, mu rwego rwo gukomeza umurimo wo kuramya Imana no kugeza ku bantu ubutumwa bw’agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo.



REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA ABABIBYI CHOIR YISE INTSINZI
