Itsinda ry’abaramyi Believers Worship Team ryashyize hanze indirimbo nshya ryise ‘Iriba’, ibumbatiye ubutumwa bwo gushishikariza abantu kwegurira Yesu Kristo ubuzima bwabo no kumureka akabayobora.
Iri tsinda rivuga ko ryahisemo izina ‘Iriba’ mu rwego rwo kugaragaza ko Yesu Kristo ari we soko y’amazi y’umwuka, amahoro n’ubugingo. Ni ubutumwa rigamije kugeza ku bantu binyuze muri iyi ndirimbo.
Believers Worship Team ivuga ko yifuza ko abantu bamenya ko Yesu ari we soko y’amahoro n’ihumure, kandi ko kumwiringira bishobora gufasha umuntu guhangana n’ibibazo n’imitwaro y’ubuzima.
Iri tsinda rigaragaza ko iyo umuntu yemeye kuyoborwa na Yesu, umutima ushobora kubona amahoro n’ihumure, n’iyo yaba ari mu bihe bikomeye.
Mu gice cya kabiri cy’indirimbo, Believers Worship Team ihamagarira abantu kwemera ko Yesu ayobora ubuzima bwabo, kuko ari we nzira, ukuri n’ubugingo.
Uko igitekerezo cy’indirimbo ‘Iriba’ cyavutse
Abagize Believers Worship Team basobanuye ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse ku bunararibonye bw’umwe muri bo, ubwo yahuye n’umuntu wasabaga ubufasha.
Yagize ati: “Nari nyuze ku muntu uri gusaba, numva umutima ubuze amahoro. Nsohoka mu modoka njya kumushaka aho namusize, muha icyo nari nasabwe n’Umwuka kumuha.”
Agarutse mu modoka, yumvise indirimbo imujemo, imwibutsa ibyiza byo kubana na Mwuka Wera no kumureka akayobora umuntu muri buri kintu cyose akora.
Yavuze ko muri uwo mwanya yibutse n’ibindi bikorwa Imana yakoze mu buzima bw’abantu, birimo kubarinda no kubafasha kunyurwa na yo.
Basabye abantu kwegurira Yesu ubuzima bwabo
Binyuze mu ndirimbo ‘Iriba’, Believers Worship Team ivuga ko ishaka kwibutsa abantu ko kwemera Yesu akabayobora ari ingenzi mu gushaka amahoro yuzuye.
Iri tsinda kandi risaba abamaze kwemera kuyoborwa na Mwuka Wera kwisuzuma, bakareba niba hari uruhande rw’ubuzima bwabo bataramwegurira kugira ngo na rwo aruyobore.
Mu butumwa bwaryo, rigira riti: “Niba hari utaremera ko Yesu amuyobora, bigoye kubona amahoro yuzuye. Ahari hari n’usanzwe ayoborwa na Mwuka Wera ariko hakagira uruhande utamuha, narwo urumuhe aruyobore.”
Believers Worship Team isoza yifuriza buri muntu wumva iyi ndirimbo kunyurwa na Yesu, akamwemera nk’isoko y’amahoro n’ubugingo bwe.
Indirimbo ‘Iriba’ yamaze gushyirwa kuri YouTube, aho abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bashobora kuyumva.
UMVA INDIRIMBO IRIBA YA BELIEVES WORSHIP TEAM
