Chorale Ubumwe ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Rusizi, Bethel-Kamembe, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa ‘Hahirwa’, ikubiyemo ubutumwa bwo gukomeza kwizera Imana no kwiringira ubutabazi bwayo.
Iyi ndirimbo yasohotse ku Cyumweru, tariki ya 20 Nzeri 2026, ikaba iri mu ndirimbo 10 Chorale Ubumwe imaze gushyira hanze, zikubiyemo ubutumwa butandukanye bugamije gukomeza abizera no kugeza ku bantu ubutumwa bwiza.
Muri izi ndirimbo harimo ubutumwa bwibanda ku butabazi bw’Imana, aho Chorale Ubumwe yibutsa abantu ko mu bihe bikomeye bakwiye gukomeza kuyiringira no kwizera ko ubutabazi bwayo buza.
Umuyobozi wa Chorale Ubumwe, Bandetse Emmanuel, yavuze ko umurimo w’iri tsinda ari ukugeza ubutumwa bwiza ku bantu no kubafasha kwegera Kristo.
Ati: “Nk’uko Yesu yaje gutarura intama ze zazimiye, zimwe zagiye zirorongotanira kure, natwe ni yo nshingano yadusigiye kugira ngo tuvuge ubutumwa bwiza.”
Bandetse yavuze ko izi ndirimbo zose zifite amashusho, ariko kugeza ubu enye ari zo zamaze gushyirwa ku rubuga rwa YouTube, mu gihe izindi nazo zizagenda zishyirwa ku rubuga.
Ati: “Indirimbo icumi zose zifite amashusho ziragaragara, kuri ubu abifuza kuzireba ziri kuri YouTube hamaze kugeraho enye zonyine.”
Uyu muyobozi kandi yageneye ubutumwa abakunzi ba Chorale Ubumwe ndetse n’abakunda gusenga bose, abasaba gukomeza kwizera Imana no kugeza ubutumwa bwiza ku bandi, kugira ngo abantu benshi bahindukirire Kristo.
Chorale Ubumwe yatangiye umurimo wo kuririmba mu 2013, ikaba ibarizwa muri ADEPR Rusizi, Bethel-Kamembe. Kugeza ubu ifite abaririmbyi 75 ndetse ifite indirimbo zisaga 200, harimo izifite amashusho yashyizwe ku rubuga rwa YouTube.
REBA INDIRIMBO NSHYA YA CHORALE UBUMWE YISE HAHIRWA
