Gad Rwizihirwa yishimiye uko “Intare” yakiriwe, nyuma yo kurebwa n’abarenga ibihumbi 100 mu gihe gito

 

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Gad Rwizihirwa yagaragaje ibyishimo aterwa n’uko indirimbo ye nshya yise “Intare” yakiriwe n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, nyuma y’uko imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 100 ku rubuga rwa YouTube mu gihe gito imaze isohotse.

Mu butumwa yashyize hanze, Gad yashimiye buri wese wakomeje gushyigikira ibikorwa bye no gusangiza abandi iyi ndirimbo, avuga ko urukundo ari gukomeza kwerekwa rumutera imbaraga zo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki.

REBA HANO INDIRIMBO YE NSHYA YISE INTARE

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 23 Nyakanga 2026 ku muyoboro wa Gad RM kuri YouTube, ikaba igamije kwibutsa abantu kubaha no kudasuzugura abizera, abasizwe ndetse n’abo Imana yatoranyije, kuko uburinzi bwabo budaturuka ku mbaraga zabo ahubwo buturuka ku Mana.

Mu kiganiro aherutse kugirana na KGLNews, Gad Rwizihirwa yavuze ko igitekerezo cyo gukora “Intare” cyaturutse ku bushake bwo kwibutsa abantu ukuri ku bo Imana yihitiyemo.

Yagize ati: “Hari abantu, nubwo bakiri mu isi kandi rimwe na rimwe bagira intege nke nk’iz’abandi, badakwiye gusuzugurwa cyangwa guhangarwa. Ubutumwa nyamukuru ni uko bafite uburinzi n’ubudahangarwa budaturuka ku bushobozi bwabo cyangwa ku gukiranuka kwabo, ahubwo buturuka ku isezerano bafitanye n’Imana n’ubuntu bwayo.”

Uyu muhanzi yavuze ko nubwo indirimbo ze zirimo “Humura”, “Genda” na “Agati (Ubutabazi)” zose zigamije guhumuriza no gukomeza abantu, “Intare” yo ifite ubutumwa bwihariye bwo gushishikariza abantu kubaha abo Imana yatoranyije no kwirinda kubacira imanza igihe baguye mu makosa.

Yasobanuye kandi ko iyi ndirimbo ihumuriza abantu bafite ubwoba bwo guhagarara ku kwizera kwabo, ibibutsa ko hari Intare yo mu muryango wa Yuda, Yesu Kristo, ihora irwanirira abayizera, ari na ko ashimangira ko buri wese akwiriye kwisuzuma akareba urugero rw’ukwizera afitiye Kristo.

Gad Rwizihirwa yavuze ko yakomeje kwakira ubutumwa bwinshi bw’abamaze kureba no kumva “Intare”, aho benshi bamubwiye ko yababereye umugisha kandi ko bayigize indirimbo ibafasha mu buzima bwa buri munsi no mu rugendo rwabo rw’ukwizera.

Yanatangaje ko nyuma y’iyi ndirimbo, abakunzi be bakwitega ibindi bihangano bizakomeza kwamamaza Ubutumwa Bwiza bw’Ubwami bw’Imana no gufasha benshi kwegera Imana, nk’uko Umwuka Wera azagenda amuyobora.