“Urukundo si momo!” Benno View yasohoye indirimbo ikubiyemo ubutumwa bukora ku mitima y’urubyiruko

 

Umuhanzi Benno View yashyize hanze indirimbo nshya yise “Momo”, indirimbo avuga ko igamije gutanga ubutumwa bukomeye ku rubyiruko ruvanga urukundo n’amafaranga, ibintu abona ko biri mu bibazo bikomeje kugaragara muri iki gihe.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Benno View yavuze ko iyi ndirimbo yagarutse ku mibanire y’abakundana usanga bamwe bashyira imbere inyungu z’amafaranga aho gushyira imbere urukundo nyarwo.

Yagize ati: “Abakobwa bamwe muri iki gihe usanga bashaka gukundana ariko badatekereza kubaka urugo. Hari abahitamo gukoresha abandi bagabo bafite amafaranga, mu gihe umutima wabo uba uri ku wundi muntu. Ni ibintu mbona bikwiye kuganirwaho.”

Benno View yavuze ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo bugamije gukangurira abasore n’inkumi kutagira urukundo uburyo bwo gushakamo amaramuko, ahubwo buri wese agakora akiteza imbere.

Ati: “Ubutumwa natanze ni uko abantu bakwiye gutandukanya urukundo n’amafaranga. Umuntu akure ukuboko mu mufuka akore, aho gushakira imibereho mu rukundo.”

Nubwo yavuze ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo butaturutse ku buzima bwe bwite, yemera ko azi abantu benshi babayeho muri ubwo buryo, ari na byo byamuhaye igitekerezo cyo kuyandika.

Uyu muhanzi yavuze kandi ko “Momo” itandukanye n’izindi ndirimbo yigeze gukora kuko ari yo ya mbere yakoze wenyine kandi irimo ubutumwa bwihariye bugenewe urubyiruko.

Yongeyeho ko iyo abakundana bombi bafite ubushake bwo gukora no kwiteza imbere, bashobora kubaka urugo rukomeye kandi rurambye.

Benno View yavuze ko yishimiye uburyo abakunzi be bakiriye iyi ndirimbo, ndetse agaragaza ko iri kugenda ikundwa ku muvuduko ushimishije nubwo yayisohoye hagati mu cyumweru, ibintu adakunze kubona ku bahanzi benshi bo mu Rwanda.

Ati: “Abakunzi b’umuziki wanjye banyeretse ko banyizera kandi banshyigikiye. Nishimiye uburyo bakiriye ‘Momo’ n’umuvuduko iri kugenda ireberwaho kuva nayisohora.”

Uyu muhanzi yatangaje kandi ko afite indi mishinga myinshi y’umuziki iri imbere, harimo na EP ateganya gusohora muri uyu mwaka wa 2026.

Indirimbo “Momo” iri kuboneka ku rubuga rwa YouTube, aho abakunzi b’umuziki bakomeje kuyireba no kuyitangaho ibitekerezo bitandukanye.

REBA HANO INDIRIMBO MOMO YA BENNO VIEW